Ministri w’intebe mushya w’U Rwanda yatangaje gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5


Ministri w’Intebe mushya uherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika, Justin Nsengiyumva, yatangaje gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 ikora ku nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Iyi ni gahunda ishingiye kuri manda y’imyaka 5 y’Umukuru w’Igihugu yatangiye umwaka ushize.
Nk’uko bivugwa na Justin Nsengiyumva, umugambi Guverinoma ye yiyemeje ni uko kugeza mu mwaka wa 2029, ubukungu bwajya buzamuka nibura ku ijanisha rya 9% buri mwaka.
Imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Ministri w’Intebe Justin Nsengiyumva yavuze ko ibiteganywa byose bishyize imbere izamuka ry’ubukungu bw’umuturage.
Avuga ko umusaruro w’umuturage ugomba kuva ku madolari 1,040 buri mwaka ukagera ku madolari 1,360 mu mwaka wa 2029.
Inzego zizitabwaho cyane zirimo:
- Urwego rw’ubukerarugendo
- Ubuhinzi
- Ikoranabuhanga
- Inganda
- Kongerera agaciro ibintu bikomoka mu Rwanda
Ministiri w’intebe kandi avuga ko ibi bizashoboka ari uko urwego rw’ubuhinzi rutejwe imbere hifashishijwe cyane ubuhanga bwo kuhira imyaka.
Ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari ibihumbi 71 nk’uko bimeze ubu, bugere kuri hegitari ibihumbi 130.
Hazongerwa ingano y’ifumbire mvaruganda ikoreshwa ubu, ndetse n’abashaka gushora imari mu buhinzi boroherezwe kubona inguzanyo.
Ministri w’Intebe avuga ko Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo inguzanyo zishorwa mu buhinzi zibe ku rugero rwa 10% y’inguzanyo yose itangwa n’ibigo by’imari, mu gihe byari 6% muri iki gihe.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zitezweho gufasha izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.
Ministri w’Intebe Nsengiyumva avuga ko umusaruro ukomoka muri ubu bucukuzi uzagera kuri miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika muri 2029.
Amabuye ngo azacukurwa kinyamwuga kandi yongererwe agaciro mbere yo koherezwa mu mahanga.
Urwego rw’ubukerarugendo ngo rwitezweho kuva kuri miliyoni 620 z’amadolari rwinjiza kuri ubu, rukaba rwageze kuri miliyari y’amadolari mu mwaka wa 2029.

Ngo hazitabwa cyane ku guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku nama igihugu cyakira, ndetse no guhugura abakora mu rwego rw’ubukerarugendo benshi.
Urwego rwa siporo na rwo ngo ruzava ku rwego rwo kwishimisha, rushyirwe mu zinjiriza igihugu.

Minisitiri w’Intebe avuga ko hazongerwa inyubako zagenewe imikino, ndetse n’ibindi bikorwa remezo bya siporo.
Mu nzego nshya zizitabwaho cyane, harimo nk’urw’ingufu za nyukileeri ariko zigamije gukoreshwa mu mugambi utari uwa gisirikare, nko mu rwego rw’ubuvuzi no kongera ingufu.
Muri iyi myaka itanu, Minisitiri Nsengiyumva avuga ko Guverinoma ye iteganya kuba yashoboye guhanga imirimo isaga miliyoni n’ibihumbi 200. Nibura buri mwaka, hakajya hahangwa imirimo mishya itari munsi y’ibihumbi 250.
Muri rusange, gahunda zose ziteganywa ngo zigomba kuba zishyize imbere kubungabunga ibidukikije. Ngo hagomba gushorwa imari mu bikorwa byo kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Icyaciweho akarongo ni urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho Minisitiri w’Intebe avuga ko mu mwaka wa 2029, ubu bwikorezi bwaba bwiganjemo imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi.
Comments are closed.