Miss Ukraine yafashije ikamba hasi ajya ku rugamba

6,083
Former Miss Grand Ukraine, Anastasia Lenna leaves the glitz and the glam to  defend her country

Mu gihe igihugu cye kimaze iminsi mu ntambara n’igihugu cy’Uburusiya, umukobwa wigeze kuba nyampinga mu mwaka wa 2015 yiyemeje gushyira ikamba hasi ajya ku rugamba gufasha basaza be.

Hashize iminsi igihugu cy’Uburusiya cyinjiye ku mugaragaro mu gihugu cya Ukraine, ibintu byahagurukije amahanga anenga icyo gikorwa cya Perezida Putin bakavuga ko gihabanye n’amahame mpuzamahanga, mu gihe we avuga ko ari kurinda no kurengera igihugu yabonaga gishobora kuzaterwa n’umwanzi uturutse muri Ukraine.

Nyuma y’uko igihugu cye cyinjiriwe, Perezida Volodymyr wa Ukraine yavuze ko nta gahunda yo guhunga igihugu ihari ndetse asaba abaturage bose kuza bagafatanya n’abasirikare kurengera igihugu bagasubiza inyuma umwanzi.

benshi bitabiriye ubwo busabe, ku nuryo hari amashusho mesnshi yagaragazaga abasaza n’abakecuru bambariye urugamba, bitwaje imbunda, kuri ubu hakaba hari kuvugwa cyane inkuru ya Anastasia Lenna, umukobwa wigeze kuba nyampinga wo muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015 nawe wamaze kwiyemeza gushyira ikamba hasi agasanga basaza ku rugamba.

Mu mafoto yafashwe, Lenna Anastasia yagaragaye acigatiye imbunda ubona yambariye urugamba, ni amafoto uno mukobwa nawe ubwe yashyize kuri instagramme ye, avuga ko yiteguye kuba yasiga ubuzima bwe kubera inyungu z’igihugu.

Ex-Miss Ukraine Anastasiia Lenna joins fight against Russia, shares photo

Comments are closed.