Miss Universe Nigeria yasibye konti ya X kubera kwibasirwa

289

Chidimma Adetshina uherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe Nigeria yatangaje ko yasibye konti ye ku rubuga rwa X, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Abikoze nyuma yo kwibasirwa n’abatari bake bamunenga ubwo yajyaga guhatanira ikamba rya Miss South Africa, akarwanywa n’abantu benshi bamushinja kwitabira iryo rushanwa kandi ari Umunyanijeriya cyane ko ari ho ababyeyi be bakomoka.

Biravugwa ko ari byo byatumye Chidimma yandika asezera akikura muri iryo rushanwa tariki 8 Kanama 2024.

Nyuma yo kwamaganwa n’abaturage, inzego zibishinzwe zo muri Afrika y’Epfo, zagaragaje ko ibimenyetso byerekana ko nyina wa Chidimma yakoze uburiganya bwo kwiba indangamuntu.

Aganira na Arise 360, Chidinma yavuze ko ibitekerezo byinshi kandi bibi byatumye asiba rubuga rwe rwa X.

Ati: “Nagombaga kuyisiba, kuko numvaga bindenze, ndi umusomyi w’ibitekerezo (comments), ku buryo nsoma buri gitekerezo. Ku bwanjye rero, nshobora kumara 80% by’umunsi wanjye nsoma ibitekerezo.”

Yungamo ati: “Nyuma yariya marushanwa nasomye ibitekerezo byiganjemo amagambo mabi y’uburozi byanyangije mu mutwe. Nkoresha Instagram ariko nagabanyije igihe cyanjye kuri yo, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwa njye bwo mu mutwe.”

Biteganyijwe ko uyu mukobwa azahagararira Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe, rizabera muri Amerika ahitwa Arena CDMX muri Mexico City, ku wa 16 Ugushyingo 2024, kuko nyuma yo kuva mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo yahise atumirwa muri Miss Universe Nigeria, aza no kuryegukana tariki 31 Kanama 2024.

Comments are closed.