MONUSCO irashinja M23 kongera kuyirasaho ibisasu i Shangi

9,901

MONUSCO yongeye gushinja abarwanyi ba M23 kuyishotora irasa mu birindiro byayo biri ahitwa i Shangi muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi birego bya MONUSCO byatangajwe n’umuyobozi wayo, Bintou Keita mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 20 Kamena 2022.

Madame Keita avuga ibikorwa by’ubushotoranyi M23 ikora, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse yemeza ko bikwiye kubarwa nk’ibyaha by’intamabara.

Bintou Keita yakomeje avuga ko MONUSCO ayobora izakomeza guha ubufasha bwose bushoboka igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe kigihanganye n’umutwe wa M23 .

Umuyobozi wa MONUSCO yaboneyeho kwemeza ko ubu butumwa ayobora buhanganyikishijwe n’imbwirwaruhame zuzuye urwango zikoreshwa na bamwe mu bayobozi  bwa RDC,anabonereraho gusaba ko ibikorwa byose bifitanye isano n’ivangura bihagarikwa mu maguru mashya.

Yagize ati:”Turasaba inteko ishinga Amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko yashyiraho byihuse itegeko rihana umuntu  wese ukora ivangura, ryaba iry’amoko,akarere no kwibasira abanyamahanga mu gihe gito

Comments are closed.