Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije abaturage isoko zabubakiye

1,255
kwibuka31

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique zashyikirije abaturage bo mu Mujyi wa Macomia, isoko rishya zabubakiye mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu ry’abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye inzego z’umutekano za Mozambique, abaturage bahagarariye abandi ndetse n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomás Badae, yashimiye byimazeyo abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iyi nkunga ikomeye, aboneraho gusaba abaturage kwita kuri iri isoko rishya kugira ngo rizababyarire inyungu z’igihe kirekire.

Yagize ati “Kuva aho abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bagereye mu Ntara ya Cabo Delgado, imibereho myiza y’abaturage ba Macomia yarahindutse mu buryo butandukanye, nk’abaturage tuzakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no guharanira amahoro mu Karere”.

Brig Gen Justus Majyambere, wari uhagarariye umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yashimangiye ko iryo soko ryubatswe kugira ngo bakorere ahantu hatekanye kandi hatunganyijwe, kugira ngo bibafashe gukora ibikorwa bibateza imbere mu bukungu.

Yashimangiye kandi akamaro ko kongera kububakira ibikorwa remezo, nk’uburyo bwo kwimakaza umutekano urambye.

Yagize ati “Iri soko rirenze kuba igikorwa remezo gusa, ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubudaheranwa. Inzego z’umutekano z’u Rwanda ntiziyemeje guharanira amahoro gusa, ahubwo no gushyigikira ubuzima bwa buri munsi n’imibereho myiza y’abaturage dukorera, dukurikije ubuyobozi bwa Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu Majyepfo y’Intara ya Cabo Delgado muri Kamena 2024, zigiye gusimbura izari mu butumwa bwa SADC/SAMIM. Zikomeje gukorana n’Ingabo za Mozambique mu kugarura amahoro n’umutekano.

Comments are closed.