Mozambique: RDF yahaye amagare abayobozi b’inzego z’ibanze

427
kwibuka31

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zahaye amagare abayobozi b’Imidugudu yo mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi karimo kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’inzego z’ibanze.

Umuhango wo gutanga aya magare wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025, witabirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye inzego z’umutekano za Mozambique, abayobozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’abaturage bo muri ako gace.

Madamu Helena Bandeira, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Mocímboa da Praia, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iyi nkunga ikomeye ndetse ashimangira ko amagare yatanzwe azagira uruhare mu kuzamura imiyoborere y’inzego z’ibanze ndetse no kunoza imitangire ya serivisi.

Yagize ati: “Iyi mpano izagira uruhare rutaziguye ku bayobozi b’abaturage bacu, izabafasha kugera ku baturage bayobora vuba kandi batange serivisi neza. Turashimira kandi Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gusubiza ibibazo by’abaturage ba Mocímboa da Praia na Mozambique mu buryo bwagutse.

Colonel Emmanuel Nyirihirwe, wavuze mu izina ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’iz’u Rwanda mu kugarura amahoro no guteza imbere imibereho ya buri munsi y’abaturage ba Mocímboa da Praia.

Col Nyirihirwe yagize ati: “Aya magare azaba nk’uburyo bw’ingenzi bwo gufasha abayobozi b’Imidugudu, bibafasha kugera ku baturage bayobora mu buryo bworoshye, kugenzura amakuru bakigerera neza aho bayakeneye, no kuyasangiza bidatinze. Usibye kwimakaza umutekano, iyi nkunga izamura ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubuyobozi ndetse n’abaturage. Turizera kandi ko amagare azagirira akamaro abayobozi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Iyi nkunga yatanzwe, igamije gukemura ibibazo by’ingutu abayobozi bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi, bikazabafasha kurushaho gukorera abaturage bayaobora, kongera ingufu mu guhuza ibikorwa, no gushimangira ingamba z’umutekano mu Mujyi wa Mocímboa da Praia no mu Turere tuwukikije.

Comments are closed.