Mpayimana Philippe yabwiye abanye Nkombo ko azabagurira ubwato bwa miliyari ebyiri

197
RPF

Bwana Mpayimana Philippe umaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamaza, yijeje abaturage bo ku Nkombo ko nibamutora azabagurira ubwato bufite agaciro ka miliyari ebyiri.

Kuri uyu wa kane taliki ya 4 Nyakanga 2024, kandida perezida Bwana Mpayimana Philippe ari kumwe n’uwo bashakanye yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ndetse na gitifu w’umurenge wa Nkombo.

Bwana Philippe yasanze bamwe mu baturage bamutegereje ngo abagezeho imigabo n’imigamboi abafitiye mu gihe baramuka bamuhaye amajwi mu matora ateganijwe kuri 15 z’uku kwezi.

Bwana Philippe yashimiye abaje kumva imigabo n’imigambi bye

Mpayimana Philippe yabanje ashimira abayobozi b’inzego z’ibanze bamwakiriye, anashimira abaturage bitabiriye ubutumire ndetse anabagezaho gahunda ye, n’ibyo azabakorera mu gihe azaba ahawe amajwi amwemerera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Bwana Mpayimana Philippe yavuze ko Abanye Nkombo baramutse bamutoye azakora ibishoboka byose agateza imbere uburobyi bwabo cyane ko ari kimwe mu bitunze abatuye muri uwo murenge, yagize ati:”Abanyankombo na Rusizi bazaba inkingi y’umushinga wo kuroba, kwigisha kuroba no guteka amafi” Uyu mugabo yongeye ababwira ko ateganya kuzabagurira ubwato bazajya bifashisha mu kuroba, ndetse ko ubwo bwato buzaba bufite agaciro ka miriyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yakomeje ati:”Ndateganya kugura ubwato buroba mu nyanja y’Abahinde bwa miliyari 2, uRwanda rugatemba ubuki, amata n’amafi”

Uyu mugabo ntiyigeze avuga aho amafaranga yo kugura ubwo bwato azaturuka, gusa bamwe mu bakurikirana ibikorwa bye bibajije impamvu ubwo bwato buzakorera mu nyanja y’abahinde aho gukorera mu Rwanda bityo umusaruro w’amafi ukaba wakwiyongera.

Twibutse ko Mpayimana Philippe agiye kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho agerageje mu mwaka wa 2017.

Mpayimana Philippe na madame we ubwo bavaga mu bwato bubageza ku Nkombo
Leave A Reply

Your email address will not be published.