Mpayimana Philippe yijeje Abanyabugesera kuzagira uwo mujyi umurwa mukuru

289

Mpayimana Philippe yavuze ko azagira Bugesera Umurwa mukuru wa Afurika

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe avuga ko natorerwa kuyobora Igihugu azaharanira ko Akarere ka Bugesera gahinduka Umurwa Mukuru wa Afurika.

Ibi yabigarutseho ubwo yiyamamarizaga muri aka karere kuri uyu wa Kane.

Abaturage ba Bugesera by’umwihariko muri Centre ya Mayange bari baje kumva imigabo n’imigambi by’uyu mukandida wigenga, wifuza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Mpayimana yabwiye abaturage ba Bugesera imigabo n’imigambi ye, yibanze ku guhanga imirimo miliyoni igihe yaramuka atowe.

Mpayimana Philippe wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasabye kandi abaturage ba Bugesera kuzamutora kuko afite intego yo kuzagira Bugesera Umurwa Mukuru wa Afrika.

Mpayimana Philippe amaze kugera mu turere 26 asaba abaturage kuzamutora kuko abafitiye udushya tuzabageza ku iterambere bifuza. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 aziyamamariza mu Mujyi wa Kigali mu turere twa Gasabo na Kicukiro.

Comments are closed.