Mpayimana wiyamamariza kuba Perezida arifuza impinduka muri Siporo ahereye ku izina ry’Amavubi

358

Umukandida wigenga uri kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe, yasaba ko ingengo y’imari ya Siporo muri ruhago yakongerwa ndetse n’Ikipe y’Igihugu ikareka kwitwa ’Amavubi’ kuko atadwinga neza.

Ibi, uyu mukandida wiyamamariza yabitangarije i Nyamirama mu Karere ka Kayonza aho yiyamarije kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

Avuga ku Ikipe y’Igihugu Amavubi yagize ati:”Nasaba ko izina ry’Amavubi rihinduka kuko ubanza Amavubi ataruma neza. Twashaka izina rituma igihugu cy’u Rwanda kigira uburemere nk’Intare n’Inzovu n’ingwe, ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda.”

Uyu mugabo uheruka gutangaza ko atifuza gutsinda Perezida Kagame ahubwo yifuza gutsinda amatora, yanagarutse ku ngengo y’imari ishyirwa muri siporo uhereye hasi, aho yavuze ko ari ikintu kigomba kwitabwaho kuko kuri we amafaranga ashorwamo ari make.

Ati: “Icyuho kirahari, mu mirenge yacu bakoresha irushanwa ry’akagari agatsinze ntikanabone ibihumbi 5000 Frw by’ishimwe. Nta kuntu wazagira Mbappe na Ronaldo utaragize umwana ukinira mu kagari.”

“Turasaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’umurenge kuko ntayo. Ndabizi ko idahari usanga begeranya ubusabusa ndetse rimwe na rimwe n’abayobozi mu murenge ntabwo bakurikirana imikino yo hasi.”

Guhindura izina ry’Amavubi si ubwa mbere bivuzweho gusa kugeza uyu munsi nta gahunda yari yatangazwa yo kubikora.

Iri zina, ubwo twaganiraga na Aloys Kanamugire wabaye muri ruhago y’u Rwanda kuva mu myaka ya 1960, yatubwiye ko ryaturutse mu irushanwa ryateguwe hambere.

Ati:”Ikipe igitangira bashyizeho ikintu kimeze nk’irushanwa hari Minisiteri y’Urubyiruko na Sport isaba abantu ko bashakira izina Ikipe y’Igihugu hari muri za 1974, abantu rero bashobora kuba baratanze amazina menshi ariko mu byo numvise bavuze ko batoranyije Amavubi, mu bisobanuro batanga ntakurikiranye bavuga ko bahisemo amavubi kuko ari agasimba kagenda kakadwinga kagaruka kakadwinga”.

Comments are closed.