MTN Rwanda yongeye icibwa miliyoni 30 Frw kubera serivisi mbi

289
kwibuka31

Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwasobanuye ko Sosiyete y’Itumanaho ya MTN yamaze gukemura ikibazo cyari cyabayeho kigatuma ihanwa, aho yishyuye amande ya miliyoni 30 Frw mu gihe cy’iminsi ibiri.

RURA yahannye MTN Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2025, nyuma y’ibibazo byari muri sisiteme yayo byatumye serivisi zo guhamagara, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zikoresha USSD Code zidakora neza.

Uwo munsi MTN Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ibibazo byo guhamagara abakiliya bayo bahuye na byo byakemutse.

Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, ingingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bihano birimo “gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa.”

Mu kiganiro yagiranye IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles yasobanuye ko nyuma yo gufata icyo cyemezo, MTN Rwanda yishyuye gusa iminsi ibiri kuko yari imaze gukemura ikibazo.

Ati “Kugeza uyu umunsi ikibazo cyari gihari cyarakemutse, kuko nyuma y’uko tubahannye bashyizemo imbaraga nyinshi, bashatse igisubizo kandi batumenyesha ko babikosoye.”

Yakomeje avuga ko ari inshingano z’abatanga serivisi kugenzura no gukora ibishoboka byose ngo abakiliya babo babone serivisi uko bikwiye.

Ati “Ubu turi kugenzura ngo turebe kuko icyari cyabaye muri biriya bihe, cyari ikibazo rusange cyari cyabayeho. Ikiri gukorwa kugira ngo bitazongera kubaho ni uko twebwe nk’abagenzura dukomeza kugenzura imikorere y’abari muri urwo rwego ariko nabo ni inshingano zabo zo kugenzura ibyo bakora. Baba bagomba gushyiraho ingamba kuko baba bazi ingano y’ababagana, bagashyiraho abakozi, ibikoresho bishyashya n’ibindi byose.”

Gahungu yavuze ko:“Nk’uko babitwijeje, natwe nk’uko twabonye ibyo bakoze, mu by’ukuri biratanga icyizere ko bitazongera. Naho ku kijyanye n’ingano y’amande, bishyuye iminsi ibiri.”

Ikibazo MTN Rwanda yagize gishingiye ku mubare munini w’abakoresha umuyoboro wayo, ku buryo byatumye uruta uwo ibasha kwakirira icya rimwe, bituma ihuzanzira ryayo ribura imbaraga zo gutanga serivisi ku mubare wiyongereye cyane.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, wari witabiriye ibiganiro byahuje RURA n’abarimu, abayobozi ba za kaminuza n’abanyeshuri ku kungurana ibitekerezo ku bishobora gushyirwa mu itegeko rishya rigenga itangazabumenyi n’itumanaho, yagaragaje ko biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza.

Comments are closed.