Mu cyuweru kimwe gusa abagera kuri 70 bamaze guhitanwa na Kolera

979
kwibuka31

Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje ko abantu 70 bahitanywe na kolera mu cyumweru kimwe, mu bantu bagera kuri 942 bayanduye.

Amajyepfo y’icyo gihugu yahuye n’icyorezo nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote barashe ku rugomero rw’amashanyarazi bikagira ingaruka ku mazi meza yo kunywa.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo muri Sudani kuri uyu wa Kane, abantu 70 bapfuye bazize kolera naho abarenga 2 200 banduye iyi ndwara mu majyepfo ya Sudani.

Iki cyorezo muri Leta ya White Nile gikurikira igitero cy’indege zitagira abapilote kuri sitasiyo y’amashanyarazi Um Dabakar, mu bilometero 275 mu majyepfo ya Khartoum, cyahungabanyije amazi yo kunywa mu mujyi wa Kosti.

Bije mu gihe n’ubundi Sudani yugarijwe n’ibibazo yatewe n’intambara y’abenegihugu yahitanye abantu ibihumbi icumi kandi yimura abantu barenga miliyoni 12 kuva muri Mata 2023.

Umuryango utabara imbabare wagize uti: “Muri iki gihe abantu barenga 2200, harimo n’abana, bugarijwe n’icyorezo cya kolera kirimo guhitana abantu mu mujyi wa Kosti.”

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Figaro, Umuryango wita ku bana (Save the Children) wavuze ko Minisiteri y’ubuzima, ifatanyije n’ingabo, yatangaje ko i Kosti habaruwe abantu barenga 2.243 banduye kolera, ugereranyije ni abantu bagera kuri 400 ku munsi, ndetse bemeza ko abantu 70 bazize iyo ndwara hagati ya 20 na 26 Gashyantare.

Mum itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye ku wa Kabiri, Sudani imaze kubarura abantu barenga 55 000 barwaye kolera ndetse n’abantu barenga 1 400 bahitanywe nacyo kuva iki cyorezo cyahagaragara muri Kanama 2024.

Umuyobozi w’ikigo cya Sudani cyita ku bana muri Sudani, Mohamed Abdellatif yagize ati: “Abana ba Sudani bafatiwe mu bihe bigenda byisubira by’urugomo, indwara n’inzara, bigira ingaruka mbi.”

Kolera ni indwara iterwa na bagiteri yitwa Vibrio cholerae, isohora uburozi ikabushyira mu mara. Ibyo bitera impiswi ishobora gutera umwuma mwinshi, kunanirwa kw’impyiko, bikaba byateza urupfu mu masaha make mu gihe itavuwe.

Iyo ndwara ubusanzwe ifata abantu bitewe no kunywa amazi yandujwe n’umwanda cyangwa kuruka kw’abayirwaye, cyangwa kurya ibiryo byanduye.

Inyigo y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku buzima, OMS/WHO mu mwaka ushize, igaragaza ko kolera ihitana  abantu bari hagati ya 100 000 na 150 000 ku Isi buri mwaka.

Comments are closed.