Mu mukino wasukuye amaso y’abakunzi ba ruhago, Inter yasezereye Barca igera kuri final ya UCL

1,186
kwibuka31

Mu mukino waryoheye amaso y’abakunzi ba Ruhago, waraye ubaye kuri uyu wa wa 6 Gicurasi 2025, ikipe ya Inter yasezereye bigoranye ikipe ya FC Barcelona muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League iyitsinze 4-3 mu mukino wo kwishyura.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro kuri Stade yitiriwe Giuseppe Meazza i Milan mu Butaliyani, aho nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza wabereye kuri Estadio Olimpico Lluis Companys i Barcelona mu cyumweru gishize, Inter yabanje gufungura amazamu iwayo ku gitego cyatsinzwe na Kapiteni Lautaro Martínez nyuma yo kwakira neza umupira yahawe na Denzel Dumfries ku munota wa 21 w’umukino.Nyuma y’iki gitego, FC Barcelona yatangiye gusatira bifatika, irema uburyo bwinshi bw’ibitego binyuze cyane muri Lamine Yamal,Pedri na Raphinha ariko bikarangira Ferran Torres na Dani Olmo bananiwe kubushyira mu nshundura.

Hagati aho ariko, abasore b’umutoza Simone Inzaghi na bo ntibari bicaye kuko abarimo Denzel Dumfries wazonze FC Barcelona mu mikino yombi, Henrikh Mkhitaryan na Marcus Thuram bakomeje gusatira, ndetse ku munota wa 45 w’umukino Kapiteni Lautaro Martínez yongera kwinjira mu rubuga rw’amahina ategwa na Pau Cubarsí, maze umusifuzi y’Umunya-Pologne, Szymon Marciniak nyuma yo kwishisha VAR asanga ikosa rikwiye penaliti.

Ni penaliti yinjijwe neza n’Umunya-Türkiye, Hakan Çalhanoğlu nk’ibisanzwe ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere, FC Barcelona isigara isabwa ibitego bitatu kugira yerekeze ku mukino wa nyuma, igice cya mbere kirangira ari 2-0, bikaba 5-3 mu mikino ibiri.

Mu gace ka mbere k’iyi minota, Umutaliyani, Davide Fratessi yatsinze igitego cya kane ku munota wa 99 amaze kwakira neza umupira yahawe n’Umunya-Iran, Mehdi Taremi nyuma y’uko Umufaransa Marcus Thuram acenze ba myugariro ba FC Barcelona,aha ibitego biba 7-6, FC Barcelona ikomeza gushakisha uko yakwishyura ariko umunyezamu Sommer wa Inter akaba ibamba umukino urangira ari ibitego 4-3, igiteranyo gituma Inter igera ku mukino wa nyuma itsinze 7-6.

Inter yaherukaga kuri iki cyiciro mu 2023 ubwo yatsindwaga na Man City 1-0, izahura n’izava hagati ya PSG yo mu Bufatansa na Arsenal yo mu Bwongereza, zifite umukino wo kwisobanura kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Parc des Princes, nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Emirates i Londres wari warangiye PSG iboneye intsinzi hanze y’igitego 1-0 mu gihe uyu mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Allianz Arena i München mu Budage tariki 31 Gicurasi 2025.

Comments are closed.