Mu myaka 5 ubuhinzi mu Rwanda buzazamuka ku kigero cya 50%.


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere(NST2) 2024-2029, yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi uziyongera ku kigero cya 50%.
Mu myaka itanu iri imbere, ubuhinzi buzibanda ku bihingwa ngandurarugo byatoranyijwe hagamijwe kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro wo kohereza mu mahanga. U Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubuhinzi imbere mu gihugu, cyane cyane mu kongera umusaruro w’imbuto.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma izanoza kandi umusaruro w’ubworozi, ikarushaho kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe kugabanya igihombo, ndetse ikarushaho gushishikariza ishoramari mu buhinzi.
Ati: “Kugira ngo tugere ku ntego twihaye, tuzongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe, birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, soya, ingano, ibitoki, imboga n’imbuto.”
Ku bijyanye no kongera ibyoherezwa mu mahanga, Minisitiri Nsengiyumva yagize ati: “Hitezwe imbere ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa, icyayi, ibireti, indabo, imboga n’imbuto. Haribandwa cyane ku gusazura ibiti by’ikawa bishaje no kugeza ingemwe ku bahinzi hirya no hino mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko hari gahunda yo gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure kugira ngo umusaruro wiyongere. Intego ni ukongera ikoreshwa rya ifumbire, ikava ku mpuzandengo ya kilogarama 70 kuri hegitari ikagera hafi kuri kilogarama 95, hakurikijwe imiterere y’ubutaka.
Guverinoma kandi izashyiraho uburyo bushya bw’imikorere y’ubuhinzi no guha agaciro ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere, bigafasha kunoza imikoreshereze y’ubutaka. Hazakomeza kandi gushyirwa imbaraga mu buhinzi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu rwego rwo kuhira, ubuso bwuhirwa buvuye kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari zisaga 130,000, Minisitiri Nsengiyumva yagize ati: “Nanone hazongerwa ubuso bw’ubutaka bufite amaterasi y’indinganire buva kuri hegitari 142,000 bukagera ku zisaga 167,000.”
Ku bijyanye no kugabanya iyangirika ry’umusaruro nyuma y’isarurwa, bitegabanyije ko bizagera nibura munsi ya 5%, ugereranyije na 13.8% wariho mu 2023.
Guverinoma ifite intego yo kuzamura inguzanyo zijya mu buhinzi zikava kuri 6% by’inguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari, ahubwo zikagera ku 10%.
(Inkuru ya Janvier MANISHIMWE)
Comments are closed.