Mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika

266
kwibuka31

Kuri uyu wa Mbere, i Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika, International Security Conference on Africa (ISCA).

Iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu birenga 70, ihurije hamwe abafata ibyemezo, imiryango mpuzamahanga n’iy’akarere, inzobere mu bijyanye n’umutekano, abashakashatsi, amatsinda y’ubusesenguzi ndetse n’abikorera.

Iya nama y’iminsi itatu izarangwa n’ibiganiro binyuranye mu matsinda, ndetse hazabaho n’amahirwe yo 
guhura no kuganira (networking).

Hateganyijwe kandi imurikabikorwa ryo guhanga ibishya mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi bituruka mu bihugu 12 byitabiriye.

Iby’ingenzi biza kuganirwaho biribanda ku gushimangira ubushobozi bwa Afurika mu biganiro mpuzamahanga, kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera, gusesengura ingaruka z’amashyirahamwe y’abacanshuro, kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi mu gihe hiyongera ibibazo by’umutekano mu ikoranabuhanga, kunoza uburyo Afurika igaragazwa mu bitangazamakuru n’ingaruka z’imvugo ziyibeshyera, n’ibindi.

Inama kandi izasuzuma ejo hazaza h’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse n’uburyo bwo kubaka icyizere mu ishoramari hagati y’ibihugu by’Afurika.

Muri iyi nama mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika, ISCA, hateguwe n’imurikabikorwa ryo kwerekana aho ibihugu bya Afurika bihagaze mu kubaka ubushobozi bw’ibikoresho mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.

ISCA ni Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali. Uyu Muryango washinzwe hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke muri Afurika binyuze mu biganiro, ubufatanye, ubushakashatsi no gusangira ubumenyi hagati y’inzego zitandukanye.

Comments are closed.