“Mubazi kuri moto ntiziteze kuvaho” Umuvugizi wa Leta

9,540
Kwibuka30

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko “mubazi” imaze iminsi yinubirwa n’aba motari zidateze gukurwaho, ko ahubwo hagiye kubaho kugenzura imikorere yazo.

Kigali: Abamotari bigaragambije kubera ibibazo uruhuri bafite

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo taliki ya 13 Mutarama 2022 abamotari bakoze ikimeze nk’imyigaragambyo muri tumwe mu duce two mu mujyi wa Kigali binubira za “mubazi” zashizwe muri za moto, bakaninubira amwe mu mafaranga bacibwa ya hato na hato ndetse na assurance ihanitse cyane basabwa bikavugwa biterwa n’impanuka nyinshi bano ba motari bahura nazo umunsi ku munsi, ibyo bibazo byose byatumye umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, MUKURARINDA Alain agira icyo abivugaho binyuze kuri radio isango Star.

Muri icyo kiganiro, Alain Mukurarinda yakuyeho urujijo kuri bamwe bari batangiye kuvuga ko Leta yakuyeho za mubazi, mu kiganiro Alain Mukurarinda yavuze ko za Mubazi zidateze gukurwaho ko ahubwo hakwiye kunozwa ikijyanye n’imikoreshereze yazo, yagize ati:”...mubazi ntiziteze gukurwaho, zizakomeza rwose, ahubwo tugiye hagiye kunozwa imikoreshereze yazo ndetse n’abamotari bakora nta burenganzira…”

Umuvugizi wa guverinoma yakomeje avuga ko inama yaraye ihuje ababishinzwe yanzuye ko gukurikirana aba motari ku bijyanye n’ikoreshwa rya mubazi bihagaritswe guhera kuri uyu wa gatanu, ndetse n’amande ya 25,000frs yacibwaga abatari kuzikoresha yagabanijwe agashyirwa kuri 10,000frs.

Yagize ati:”iki cyemezo cy’amande kibaye gihagaze, aragabanywa, amande arava ku bihumbi 25 ku banze kuzikoresha, ashyirwe ku bihumbi 10, ahubwo ubu ikigiye kwitabwaho cyane ni ikibazo cy’abamotari bakora ubumotari kandi badafite ibyangombwa bibemerera gukora” Yakomeje avuga ko ku mubare w’abamotari bugera ku bihumbi 26 ariko hakaba hari abarenga ibihumbi 6 bakora badafite ibyangombwa.

Kugeza ubu ikibazo cy’abamotari ntikiri kuvugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda, hari abavuga ko amarira y’abamotari adahabwa agaciro ndetse ko bakamwa na buri wese ubishaka.

Ibi byatumye bamwe mu bamotari bongera gucika intege kuko bari bazi ko ari icyemezo kimaze guhagarikwa, ndetse hari abadatinya kuvuga ko bazzakomeza kwigaragambya cyangwa bagahitamo guparika moto zabo.

Kwibuka30
SHIKAMA : Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma  batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha  w'Agatsiko/NKUSI Yozefu

Ati”Ikibazo si mubazi, kuko itazavaho, ahubwo ni abakora badafite ibyangombwa.

Ntibanyuzwe na assurance batanga

Abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

Abamotari basobanura ko ubwishingizi busa n’ubwarushije agaciro moto, bagasaba ko iki kibazo cyigwaho mu buryo bwihariye. Bavuga ko ubwishingizi nubwo babwishyura mu byiciro, batigeze bamenyera igihe ingano y’amafaranga yazamukiye.

Abatanga serivisi z’ubwishingizi basobanura ko impamvu ibiciro byazamutse ari uko n’amafaranga yishyurwa mu gihe habaye impanuka yabaye menshi kurusha uko byari bisanzwe.

Sosiyete nyinshi z’ubwishingizi mu gihugu ntabwo zishingira abamotari kubera “ibihombo” zahuraga nabyo, ari nayo mpamvu itanga ubwishingizi bwa moto ari Radiant gusa. Mu 2019, iyi sosiyete yinjije miliyari na miliyoni 490 Frw ariko hishyurwa miliyari 3,6 mu mpanuka.

Mu 2020 ho yishyuwe miliyari 3,9 Frw mu gihe ayo yinjije avuye mu bwishingizi bwa moto yari miliyari 1,2 Frw.

Comments are closed.