Mufite imico mibi n’ubwirasi- Perezida Kagame akebura abayobozi

243

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yanenze abayobozi bo mu Nzego zitandukanye z’Igihugu bakomeje kurangwa n’imico mibi irimo n’ubwirasi, aho avuga ko ari yo ntandaro y’amakosa bahora basubiramo mu myaka 31 ishize.

Perezida Kagame yakeburaga abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’inzego nkuru z’Igihugu bananirwa gushyira mu bikorwa imishinga yagenewe guteza imbere abaturage mu Nama y’umunsi umwe yabahurije mu Kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026.

Ibyo bibazo yabigarutseho atanga urugero rw’Umushinga witwa “Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program” witezweho gufasha abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’urundi tugakikije kubona amazi meza, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kuhira, umuriro w’amashyanyarazi, kugeza amazi mu nzuri no kurwanya imyuzure ku mugezi w’Umuvumba.

Perezida Kagame yavuze ko muri uyu mushinga ugizwe n’ibyiciro bitandukanye, hibanzwe ku cyiciro cyo kuhira gusa, hibagirana ibindi byiciro biwugize kandi byari ingenzi nko kugeza amazi meza ku baturage.

Yahereye aho ahata ibibazo Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Rubigisa Pudence n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry, bavuga ko ari amakosa bakoze kwibagirwa ibice by’ingenzi bigize uyu mushinga.

Perezida Kagame yanenze uburyo abayobozi babazwa inshingano bakavuga ngo baribagiwe, anahamya ko ari ikibazo irenga 30 ishize.  

Yauve ko mu mishinga, yavuze ko abayobozi bakora imishinga ariko batarabanje gukora igenamigambi kandi bidashoboka ko hari icyo ugiraho mu gihe kitapangiwe.

Ati: “Ndababwira ngo hari n’ikibazo gihari cyo kugena imigambi nabi cyangwa se no kutayigena ukibwira ko hari icyo uzakora kiguha ibyo wifuzaga; ntabwo bishoboka. Ntushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo.”

Aha ni ho yahereye abaza abaza abayobozi bo mu Ntara y’uburasirazuba:

Perezida Kagame: Rwose mwabivuze neza nateze amatwi nabyumvaga, ko ari byo tumazemo imyaka myinshi ubu noneho hagiye guhinduka iki? Ni bande bava mu Karere aho Umuvumba uri? N’undi ni nde? Umushinga w’Umuvumba wagombaga gukora ibintu bibiri. Yagombaga gukora kuhira, ugatanga n’amazi.

Ibyo byombi byabujijwe n’iki? Byarahujwe, kuko hari imigambi igomba gutanga ibintu bibiri, ugakurikirana kimwe utakurikiranye ikindi? Wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuza.

Guverineri Rubingisa Pudence: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni byo koko ni igenamigambi ritanogejwe kuko hibanzwe ku gice kimwe cyo kuhira ariko, ugasanga twibagiwe ko habaho no gutanga amazi, ku baturage mu Mirenge no mu tundi Turere twegereye Nyagatare.

Perezida Kagame: Burya rero mufitemo no kwibagirwa? Ibyo nari narabyihoreye, atari jye ubibitirira, ngo muze kubyivugira. Ngo umuntu yibagiwe, umuntu yibagirwa ate, abayobozi mwakwibagirwa mute? Kuvuga ngo mwibagiwe gushyiramo ikintu kijyanye no guha abaturage amazi?

Byashoboka bite kuba hari umushinga ureba abaturage urimo ibyiciro, ibyo ari byo byose, ni ukuvuga ngo n’iyo iba ari icyiciro kimwe mwajyaga kugira ikintu mwibagirwa?

No mu kuhira bashobora kuba barasubiraga inyuma bakibagirwa ibikoresho, amazi agomba kugera ku bantu, habamo kwibagirwa?

Ubu mu byo mwavuze ko mutazasubira mwafashe ingamba nshya, ubwo icyo cyo kwibagirwa kizavaho, cyangwa cyo kutavugana? Abashinzwe ibintu bitandukanye bijyanye n’umushinga umwe wifitemo ibintu byinshi ugomba kuzuza, ubwo mwavuye aha noneho mugiye kuvugana? Ibintu ntarabona mu myaka 31 ishize.

Hanyuma mwaribagiwe, mwibagiwe mute, mwibagiwe umushinga mu by’ukuri. Mwibagiwe umushinga mwagombaga gukora ni cyo bivuze.

Guverineri Rubingisa Pudence: Yego ibyo byaribagiranye bivuze ko n’ingengo y’imari ibigendaho itari yatekerejweho, bisaba rero ko twongera guteganya aho iva, ariko Nyakubawa Perezida wa Repubulika nk’uko mubivuze koko kutavugana biri mu byo twinenze, inzego zose zihuriye kuri uwo mushinga ndetse no gushyiramo umuturage agatanga ibitekerezo bye.

Perezida Kagame: Ubu ibi mwabimenyeye hano, iminsi mumaze hano, mwari mubizi? Njye ndakubwira ko mbizi imyaka 30 ishize. Ubu mwaraje hano muraganira, ni bwo mwabyibutse ko ibyo bigomba gukorwa?  Ubu mve hano nizeye ngo ubwo mwabiganiriye mukabivuga, noneho koko bigiye kuba?

Guverineri Rubingisa Pudence: Ni ukuri!

Perezida Kagame: Gute se?

Pudence: Eeh… Mu byo twinenze,…

Perezida Kagame: Bigiye kumera nka bya bindi nababwiraga, umuntu akora ikosa mu gitondo, akarisabira imbabazi bwajya kwira akaba yarisubiyemo? Tubigire intego ndagufata ku mugoroba rwose wibagiwe ibyo uneyemeza ko ugiye kubihindura. Ntabwo rirenga ntabikubwiye. Ntabwo riri burenge kuri buri muntu wese wicaye hano imbere yanjye.

Mufite ikibazo mukwiriye guhindura vuba na bwangu, ku buryo butandukanye no guhora musubiramo gusa, musaba imbabazi.

Ikibazo mufite ni iki? Hari ukwibagirwa, noneho hari ukwibagirwa byinshi muri rusange, ariko hari no kwibagirwa icyo wagombaga gukora ariko noneho ukibagirwa n’uwo wagombaga kugikorana na we. Ntushobora kugira ikintu igeraho na rimwe.

Wowe hari icyo wongeraho?

Meya wa Nyagatare Kakooza Henry: Murakoze Nyakubahwa, mu by’ukiri biragoye kugira icyo ndenzaho ni amakosa twakoze.

Perezida Kagame: Ariko gerageza umpe ibisobanuro bike bivuga ngo twakoze ayo makosa bitewe n’iyi mpamvu.

Meya wa Nyagatare Kakooza Henry: Nyakubahwa ngira ngo ikibazo nyamukuru ni ukudakoresha uburyo buhuza inzego zitandukanye (multisector approach) kuri iyi mishinga minini tukamenya uruhare rwa buri rwego, tukuzuzanya guhera mu nyigo no mu ishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame: Ibyo biberaho iki, biterwa n’iki?

Meya wa Nyagatare Kakooza Henry: Ni amakosa yacu Nyakubahwa.

Perezida Kagame: Kwiharira ikintu cya rusange, ukakigira umuntu umwe gusa biterwa n’iki? Ni inyungu muba mufite muri ibyo bintu mugira ngo mutazisangira n’undi mwagombaga gukorana, ikibazo kiba iki?

Meya wa Nyagatare Kakooza Henry: Mu by’ukuri ni amakosa yacu nk’abayobozi.

Perezida Kagame: Nabyumvise ni amakosa, ariko ndashaka impamvu, hari ikibitera. Byo ni amakosa, birumvikana, arazwi. Ariko hari ikibitera cyaba ari iki?

Mwebwe abandi mwicaye hano muracyakora iki?

Nibwira ko ari impamvu nyinshi. Impamvu ya mbere, mufite imico mibi, irimo n’ubwirasi. Kwirata mu mico mibi, iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyongibo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa.

Ubonye iyaba hari icyo mwari mufite ngo muriratana icyo mufite, wenda najyaga kubyumva, Ariko mufite iki mwiratana? Mugira iki? Abicaye inyuma hariya mumbiwire, mwiratana iki natwe ngo tubirebe?

Ni mwebwe nimumbwire, ntawushaka kugira icyo avuga? Iryo zina ry’ubwirasi muraryemeye ni ukuri, murashaka kubutahana. Ariko noneho muvuza namenya ko noneho bigiye kubavamo. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano, mwiratana iki n’aya makosa musubiramo uyu munsi?  

Abayobozi bavuze ko ibisabwa byose kugira ngo bagere ku ntego biyemeje babifite, kandi ko igikenewe ni ugukorana no gukurikirana imishinga yakorewe igenamigambi rihamye.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.