Mufitiye umwenda Abanyarwanda – IBUKA ku miryango itari iya Leta yarumye gihwa muri Jenoside


Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yagaragaje ko imwe mu miryango itari iya Leta ifitiye umwenda Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’ibikorwa byayiranze byo gutererana Abatutsi.
Niyitegeka yagaragaje ko uwo mwenda ushingiye ku guceceka muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba nta jwi ryayo ryumvikana mu Karere u Rwanda ruhereyemo no ku Isi muri rusange, yamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigurutseho mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Umuryango witwaga Aide et Action waje guhinduka ActionAid Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.
Ati “Jenoside itegurwa Aide et Action, yari ihari, ibyakorwaga yarabibonaga, irinda ishyirwa mu bikorwa ihari, abishwe bagenda ireba, ariko nta jwi ryayo amateka atwereka yazamuye mu rwego mpuzamahanga ngo igaragaze ko Jenoside irimo gukorwa. Ibyo bibashyira mu cyiciro cyo kuba mufitiye umwenda Abanyarwanda.”
Yerekanye ko mu gusigasira iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, hakenewe imbaraga z’imiryango itegamiye kuri Leta, mu guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akenshi baba banayihishemo.
Yagize ati “Undi mwenda mutubereyemo ni uwo kuzamura ijwi ryanyu ku ruhando mpuzamahanga, mwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagihembera ingengabitekerezo yayo. Ntitwabishyuza kuba twarapfuye muhari ariko irindi ryo twaribishyuza.”
Yongeye kugaragaza ko hari imiryango iba mu bwihisho bw’Interahamwe, asaba ActionAid Rwanda kutazaba igikoresho cy’abakoze amahano cyangwa abatifuriza ineza u Rwanda.
Murungi Jeannette ukora muri ActionAid Rwanda, yavuze ko na bo biyemeje gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari ipfundo rya byose ndetse ko bazakomeza ibyo bikorwa bihuza Abanyarwanda.
Ati “Tugira amatsinda atandukanye aho dukorera, agamije kwizigama no kwiteza imbere, akabamo abarokotse Jenoside n’abandi, byose bigamije kugira ngo umuryango mugari w’Abanyarwanda ubane neza mu mutekano no mu bwuzuzanye.”
Yongeyeho ko nta muntu n’umwe ukwiye kubereba abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abahembera urwango, ashimangira ko na ActionAid Rwanda iri muri urwo rugamba.
ActionAid Rwanda ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye barimo abari n’abategarugori mu kwiteza imbere binyuze mu matsinda. Inafasha Leta mu iterambere ry’ibikorwaremezo nko kubaka ibyumba by’amashuri, amarerero n’ibindi. Ikorera mu turere twa Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze.



Comments are closed.