MUGISHA Moise niwe wegukanye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroune

7,104

Birangiye Umunyarwanda MUGISHA Moise ariwe wegukanye irushanwa ryari rimaze iminsi ine ribera mu gihugu cya Cameroune ryiswe Grand Prix Chantal Biya.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Cameroune aremeza ko umusore witwa MUGISHA moise ariwe uhesheje ishema u Rwanda atuma ibendera ry’u Rwanda rizamurwa mu gihugu cya Cameroune nyuma yo kwegukana uwanya wa mbere mu marushanwa yo gusiganwa ku magare yari amaze iminsi igera kuri ine abera mu gihugu cya Cameroune azwi nka Grand Prix Chantal Biya.

Guhera ku munsi wa mbere, uno musore nibwo yatangiye kugaragaza ibimenyetso ko ashobora kwegukana rin rushanwa nyuma yo kwegukana etape ya mbere ya mbere agahabwa umwenda w’umuhondo uzwi nka Maillot jaune, umwenda yakomezanije kugeza ubwo ayo masiganwa ashojwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru taliki ya 22.

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ntiyegukanye umwanya wa mbere ku gace ka kabiri karyo, gusa yongereye amasegonda yarushaga umukurikiye, agera ku masegonda 34.

Mu gace ka kane kakinwe ku munsi w’ejo, Mugisha Moise yitwaye neza nako arakegukana, ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 39 ku mukinnyi umukurikiye.

Mu gace ka nyuma k’isiganwa kakinwe kuri iki Cyumweru, abasiganwa bahagurutse ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé aho bakoze intera ua kilometero 166.4.

Comments are closed.