Muhanga: Abasore n’inkumi babanaga mu nzu imwe bakekwaho gucukura amazu batawe muri yombi

3,141
Kwibuka30

Abasore bane n’abakobwa bane babana mu nzu imwe mu Karere ka Muhanga, batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo gutobora inzu z’abaturage ndetse no kwambura abaturage utwabo ku muhanda

Amakuru y’ifatwa ry’aba basore n’inkumi bakekwaho kujujubya abaturage no guteza umutekano muke mu baturage yamenyekanye nyuma y’uko basanzwe mu nzu babanagamo uko ari umunani iherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Kagari ka Gifumba, Umurenge wwa Nyamabuye.

Bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bemeza ko abo basore n’inkumi bakiri mu myaka iri munsi ya 25 bafite imyitwarire idahwitse.

Abamaze gutabwa muri yombi harimo Habumuremyi Elisa ufite imyaka 24, Jyamubandi Gibril  ufite imyaka 23, Ndagiwenimana Patrick ufite imyaka 15, Hakuzimana Bonane ufite imyaka 20, Uwase Lindah ufite imyaka 16, Uwamahoro Clemence ufite imyaka 18, Niyoyabishatse Lydie  ufite imyka 17 na Tuyishimire Jeannette ufite imyka 18.

Bagitabwa muri yombi basatswe basanganwa bimwe mu bikoresho bikekwa ko ari byo bari bamaze igihe biba.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru ko aba basore n’inkumi batawe muri yombi bagashyikirizwa izindi nzego zo kubagenzaho ibyaha.

Yagize ati: “Bamwe muri aba basore n’abakobwa  batawe muri yombi bakaba bakurikiranyweho bimwe mu byaha bakoraga birimo gucukura inzu,  gutega abantu no kubashikuza ibyo bafite, ubusinzi bukabije no kurwanya Inzego z’umutekano mu gihe basakiranye na zo bari mu byaha”.

Gitifu Nshimiyimana avuga ko umuturage wese winjiye mu Mudugudu yandikwa mu ikayi kugira ngo amakuru amenyekane ariko hakaba hari abaturage bamwe bacumbikira abantu batanditse ndetse bakirirwa baryamye nimugoroba bakabyuka bakajya gucuza abaturage utwabo.

Yagize ati:“Buri Mudugudu ugira ikayi yandikwamo abantu bose bahinjiye bahaba nabahagenderera kugira ngo ayo makuru yose abikwe n’iyo uwaharaye agiye dusaba ko yandukurwa, ariko dufite abacumbikira abantu ntibandikishwe kandi banagenda ntibandukurwe cyangwa hakaba n’abandi usanga birirwa mu bipangu byagera nimugoroba bakabyuka bakajya mu mujyi gushaka abo bambura ntabwo dushobora kubihanganira.

Akomeza yibutsa abaturage ko bafite inshingano zo kwirindira umutekano kandi bagatanga amakuru ku bintu byose byaba intandaro yo kubabuza umudendezo wabo kuko nta muturage ukwiye kubuzwa kujya hanze y’iwe kibera ubujura.

Hashize iminsi abaturage batuye mu mujyi wa Muhanga ndetse n’abahakorera bemeza ko ibisambo byongeye kwegura umutwe, byambura abantu ku manywa y’ihangu bikaninjira mu bipangu bihitana icyo bisanze cyose gifite agaciro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.