MUHANGA: Abayobora amakoperative n’abahugura abahinzi bahuguwe ku ikoreshwa
ry’ikoranabuhanga mu buhinzi.


Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe guhugura abahinzi mu Karere ka Muhanga bahuguwe ku bijyanye na porogaramu yo guhugura abafashamyumvire izwi nka Training of Trainers (TOT), igamije kongera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’urwego Farminga, agamije kongerera ubumenyi abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe guhugura abahinzi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizwi nka Internet of Things (IoT), cyane cyane mu gukurikirana ubuziranenge bw’ubutaka, hagamijwe kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko ubumenyi bahawe bazabugeza ku banyamuryango b’amakoperative yabo kugira ngo bibafashe kongera umusaruro mu buhinzi bwabo.
Mutagatifu Oswald, umu Agronome, yavuze ko aya mahugurwa yamuhaye ubumenyi bwinshi ku ikoreshwa rya porogaramu ya Training of Trainers (TOT).
Yagize ati: “Ubutaka abahinzi bahingaho si bubi, ahubwo ikibazo kiba mu buryo babukoresha. Aya mahugurwa adufashije kumenya uburyo twabubyaza umusaruro, bityo bikazadufasha kwihaza mu biribwa ndetse no gusagurira amasoko.”
Yakomeje yibutsa abandi bahinzi ko kugira ngo babone umusaruro uhagije, bagomba guhindura imyumvire.
Ati: “Umuhinzi wese ukorera ku butaka bw’u Rwanda agomba kuva mu buhinzi bwa gakondo akagana ubwa kijyambere bukoresha ikoranabuhanga rigezweho . Ubu buryo bufasha kumenya uko ikirere kimeze, igihe imvura izagwa cyangwa izabura, bigatuma dutegura neza igihe cyo guhinga kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”
Mutagatifu yongeyeho ko uburyo Farminga yazanye bwahinduye byinshi mu buhinzi kuko mbere abahinzi bahingaga batamenye neza ifumbire ikenewe.
Yagize ati: “Ubu buryo bwo gupima ubutaka butuma umuturage amenya uko bumeze, ingano y’ifumbire ikenewe n’indwara ishobora kwibasira igihingwa. Ibi bituma umuhinzi afata ingamba zo kurinda imyaka ye kugira ngo itange umusaruro ufatika.”
Yashimye Farminga agira ati: “Ni uburyo bukwiye kandi bukenewe cyane, kuko buzazamura umusaruro w’ibihingwa byacu.”
Niyigaba Vincent, ugenzura Koperative BM, yavuze ko amahugurwa bahawe yari akenewe cyane kuko ubuhinzi bwari bwarasubiye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga.
Ati: “Batwigishije uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga mu murima. Twamenye ibyuma nka ‘Sense’ y’ikirere idufasha kumenya ibyonnyi, uko ikirere kimeze, ndetse n’ibikoresho bipima ubutaka bikadufasha kumenya ifumbire ikenewe n’ubusharire burimo. Ibi bizatuma duhinga duciye mu mucyo aho guhinga tudafite amakuru ahagije.”
Yakomeje agira ati: “Ubu buryo buzadufasha kumenya igihe cyo kuhira n’ingano y’amazi igomba gukoreshwa. Ikoranabuhanga rifasha umuhinzi koroshya akazi ke no kubona umusaruro mwiza.”
Yashishikarije abahinzi gukorana na Farminga kugira ngo ibegereze iri koranabuhanga.
Ati: “Mukorane na Farminga kugira ngo mugerweho n’iri koranabuhanga, ribafashe kongera umusaruro kandi mukomeze mukurikirane amakuru yaryo.”
Yasoje asaba ko Farminga yakomeza ibikorwa byayo ikagera ku bahinzi bose b’u Rwanda kugira ngo bose bamenye ibyiza by’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Sunzu Jonathan, ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Nyamabuye, yavuze ko aya mahugurwa yaje kubongerera ubumenyi ku byo bari basanzwe bakora.
Ati: “Batweretse imashini ipima ubutaka ikanamenya ingano y’amazi akenewe. Ibi ntitwari tubifite. Batweretse kandi imashini ivomerera nk’imvura, idakoresha umupira ushobora kwangiza ibihingwa. Iyo mashini yoroshya akazi kandi itanga umusaruro mwiza.”
Yongeyeho ati: “Tugenda duhura n’imihindagurikire y’ikirere, ariko ubu twabonye uburyo bwo guhangana nabyo. Twebwe duhinga ibihembwe bitatu muri byo duhingamo ibigori, ibishyimbo n’imboga, kandi ubu dutangiye no guhinga ibirayi hakongerwamo n’imiteja tugemura hanze. Aya mahugurwa rero azadufasha kubona umusaruro mwiza mu bihe bitandukanye.”
Sunzu yavuze kandi ko imashini beretswe zipima ubutaka zizabafasha kumenya neza ifumbire ikenewe n’ubusharire bw’ubutaka.
Ati: “Twari tumaze igihe tudapima ubutaka, ariko ubu tuzajya tubukoresha neza. Tuzamenye igihe cyo gushyiramo ishwagara cyangwa ifumbire mvaruganda ibugenewe. Aya mahugurwa azadufasha kumenya neza ibyo ubutaka bwacu bukenera, kandi ibyo kubishyira mu bikorwa bizatworohera kuko twese twitabiriye.”
Akarikumutima Jean Claude, umuyobozi w’urwego Farminga, yasobanuye ko aya mahugurwa yateguriwe abahagarariye abandi mu makoperative kugira ngo bazahugure abandi ku buhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kongera umusaruro.
Yagize ati: “Mwebwe mwahuguwe muzahugura abandi. Ibikoresho bizifashishwa mu gukoresha iri koranabuhanga tuzabibaha ku buntu kugira ngo ayo mahugurwa atazadindira kubera kubura ibikoresho, kandi dufite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa cyane imbaraga Z’Akarere n’izacu.”
Aya mahugurwa yitabiriwe n’ abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe guhugura abahinzi mu Karere ka Muhanga barenga mirongo itatu, yitezweho kubafasha kuba intangarugero mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, cyane cyane mu gukurikirana ubutaka neza, kuhira no gucunga neza umusaruro.
(Inkuru ya Manishimwe Janvier i Muhanga)
Comments are closed.