Muhanga: Akurikiranyweho gusambanya umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

243

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 44 wo mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga, arakekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24, akaba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo akekwaho kuba yasambanyaga umwana we w’umukobwa nyina adahari.

Gitifu Niyonzima Gustave akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we hakozwe umukwabo wo kumufata ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Tukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, dufatanyije na Polisi hamwe na DASSO, twakoze umukwabo (operation) wo gufata uyu mugabo, ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB), ku ishami riri hano iwacu mu Murenge wa  Mushishiro.

Kamangu Samuel, Umukozi w’Akarere ka Muhanga ufite mu shingano kurengera abafite ubumuga, avuga ko kuri ubu igikurikiraho uyu mwana bikekwa ko yasambanywaga na Se umubyara, ari ukumushakira abamuburanira mu mategeko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe no guhabwa ubutabera.

Ati: “Ubu ku ruhande ruhagarariye abafite ubumuga icyo tugiye gukora ni ugukurikirana neza amakuru yose hanyuma uyu mwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, agahabwa ubwunganizi mu mategeko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe no guhabwa ubutabera.”

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko uyu mugabo yahengeraga mama w’uyu mukobwa adahari noneho akamusambanya, bagakomeza bavuga ko hari n’igihe nyina yazaga umwana agaca amarenga y’ibyo yakorewe na Se ariko ntabyiteho.

Comments are closed.