Muhanga: Babanza kuzimya amatara ngo babone umuriro ucana televiziyo
Abatuye Murenge wa shyogwe umwe mu Mirenge igize igice cy’umujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, bavuga ko hari ibikoresho batabasha gucomeka kubera ko umuriro bahawe ari muke, bakaba bifuza ko ubuyobozi bubafasha kuwongera.
Hitimana Revocat umwe mu batuye uyu Murenge mu Kagali ka Kinini, avuga ko umuriro bafite ari muke ku buryo hari igihe ashaka kureba televiziyo yayicomeka ntiyake, bigasaba ko hari amatara azimya.
Ati: “Ndifuza ko ubuyobozi ko budufasha umuriro dufite ukongererwa imbaraga kuko nimuke cyane ku buryo nkanjye ubwange hari igihe kugirango ndebe tereviziyo binsaba kuzimya amwe mu mataram, cyangwa nagira amahirwe hakaba abazimije nkabona kuyireba.”
Mukeshimana Adelphine na we atuye mu Murenge wa Shyogwe mu Kagali ka Kinini, avuga ko ikibazo cy’umuriro muke bafite, ubuyobozi bukwiye kubafasha kigashakirwa umuti urambye bagahabwa umuriro ufite imbaraga.
Ati: “Ni byo rwose ubuyobozi nibudufashe gushakira umuti ikibazo cy’umuriro dufite, kuko usanga usibye no kugira ikintu ucomeka nka firigo cyangwa ikindi gikoresho no gucana amatara hari igihe ataka cyangwa anyenyeretsa ubona ko urumuri ari ruke.”
Akomeza avuga ko hari umukozi wo mu kigo gishinzwe ingufu (REG), wababwiye ko ubuke bwawo buturuka ku kuba ufatirwaho n’abantu benshi kandi bawukurura barazanye udafite ingufu.
Ati: “Twabajije umukozi wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), atubwiye ko ubuke bw’umuriro dufite buterwa nuko, umuriro dufite ari mukeya kandi ukaba ufatiraho abantu benshi cyane cyane baturutse ku kuba hari abantu baje kubaka iwacu benshi bityo tukawufatiro turi benshi tunafite ibikoresho bikoresha umuriro mwinshi nk’imashini zimesa, firigo zikonjesha n’ibindi.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Muhanga Mukaseti Rosine, avuga ko babaruye ahari ikibazo cy’umuriro muke mu Karere ka Muhanga kandi ko mu myaka itanu iri imbere kizaba cyamaze gukemuka.
Ati: “Ikibazo cy’umuriro muke udahagije mu Murenge wa Shyogwe turakizi, kandi kimwe n’ahandi mu Karere ka Muhanga kiri, twamaze kuhabarura ku buryo mu minsi iri imbere turatangira kugikemura nibura imyaka itanu iri imbere kikazaba cyaramaze kubonerwa umuti urambye.”
Akomeza avuga ko gukemura ikibazo cy’umuriro muke bizagendana no gukomeza gahunda yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batarawubona batuye ako Karere, ku buryo abawufite bagera kuri 59% utabariyemo abafite ukomoka ku mirasire y’izuba, bagomba kwiyongera nkuko biri muri gahunda ya Guverinoma ivuga ko Abanyarwanda bose bagomba kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100%.
Comments are closed.