Muhanga: Bwana Ndacyayisenga yatezwe n’abagizi ba nabi baramukubita hafi kumwica
Ndacyayisenga Jean wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu ma saa cyenda z’igitondo, ubwo yari azindutse agiye kurangura ibintu bitandukanye agemura ku bacuruzi, yatezwe n’abasore batatu baramukubita bamwambura ibyo yari afite birimo telefone n’amafaranga y’u Rwanda 5 000.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude amakuru yahaye Imvaho Nshya natwe dukesha aya makuru, avuga ko Ndacyayisenga ubusanzwe arangura ibintu bitandukanye birimo n’amatungo nk’inkoko akabigurisha n’abacuruzi cyangwa abandi batuye mu mujyi wa Muhanga, yatezwe n’abagizi ba nabi.
Ati: “Icyo nakubwira ni uko Ndacyayisenga Jean mu ma saa cyenda z’igitondo azindutse agiye mu kazi ko kugura ibintu bitandukanye birimo n’amatungo, nkuko asanzwe ari ko kazi akora kuko abigurisha n’abacuruzi cyangwa abatuye umujyi wa Muhanga, ari bwo yahuye n’abo bagizi ba nabi batatu, bakamwambura ibyo yari afite birimo telefone n’amafaranga ibihumbi bitanu, ubundi bakamukomeretsa ku buryo ubu ari kwitabwaho n’abaganga i Kabgayi ku bitaro.”
Abo bagizi ba nabi bari gukekwaho icyaha cy’ubujura ni Munyankumburwa Pierre w’imyaka 42 wo mu Mudugudu wa Biti, Twizeyimana Shadrack w’imyaka 44 wo mu Mudugudu wa Nyabisindu hamwe na Twagirumukiza w’imyaka 26 wo mu Mudugdu wa Nete, iyi Midugudu yose ikaba ibarizwa mu Kagali ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.
Nshimiyimana avuga kandi ko nyuma y’uko abo bakekwaho ubugizi bwa nabi n’ubujura bari barimo gukubita uyu Ndacyayisenga, irondo ry’umwuga ari ryo ryatabaye noneho bakiruka n’ubwo nyuma baje gufatwa.
Aragira ati: “Urumva muri izo saa cyenda ntabwo abantu baba ari benshi mu mayira, rero irondo ni ryo ryatabaye abashakaga kujyanwa kwa muganga, ndetse aba bagizi ba nabi nubwo bari birutse amakuru dufite bakaba n’ubundi irondo ryaje kongera kubafata nyuma yo kubabonana imyenda iriho amaraso.”
Abaturage bakwiye kwirinda kugenda ahantu hatabona cyangwa ahantu bagenda bonyine hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana agira inama abaturage, kwirinda kugenda mu masaha babona ari mabi ndetse bakirinda kugenda ahantu babona hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari bonyine.
Ati: “By’umwihariko icyo jyewe nabwira abatuye Umurenge wa Nyamabuye, Umujyi wa Muhanga, nibirinde kugenda bonyine ahantu babona hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse birinde kujya bagenda mu masaha babona ko nta bandi bantu bari mu nzira kuko baba bari guha icyuho ababagirira nabi cyangwa ababambura.”
Aba bagabo bose kuri ubu bakaba bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe Nshimiyimana Jean Claude wakomerekejwe n’aba bagizi ba nabi kuri ubu we aracyari kwa muganga ku bitaro bya Kabgayi aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Comments are closed.