Muhanga: Hatangijwe umushinga wo kubaka inzu 50 z’abatishoboye

174

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwatangije umushinga wo kubaka inzu 50 z’abatishoboye, mu Mudugudu wa Gifumba Akagari ka Gifumba muri uwo Murenge, hagamijwe gutuza abaturage batagira aho kuba.

Ni gahunda Ubuyobozi bw’Umurenge buteganya ko nibura uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, uzarangira huzuye hakanatahwa inzu 25, iyo gahunda igakomeza kugeza izo nzu zose zuzuye.

Bamwe mu bari kwifatanya n’abaturage mu miganda yo kubakirwa inzu, bavuga ko bari babayeho nabi ku buryo baburaga aho bakinga umusaya kuko bakodesherezwaga n’ubuyobozi
bw’Umurenge wa Nyamabuye.

Bampire Francine urera abana batanu wenyine avuga ko mbere yirwanyeho yiyubakira inzu mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse iza no gusenywa n’ubuyobozi, akaba abushimira ko bwongeye kumutekerezaho n’ubwo yari yakoze amakosa.

Agira ati, “Umugabo yantanye abana batanu ngo mbyara impanga ngo ntiyabivamo kubarera, nacaga inshuro ngo mbone ikibatunga, n’Umurenge ukamfasha kuko ni nawo wankodesherezaga, ariko kuba ngiye kubakirwa inzu ubu nsubijwe agaciro, umuntu utagira aho aba nta n’ubwo atekereza neza icyamuteza imbere”.

Comments are closed.