Muhanga: Ijoro ntiryadukanga dufite Paul Kagame

496

Bamwe mu banyamuryango b’Umuryango wa FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugendabari, bazindutse saa munani bajya kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame, baravuga ko ntacyababuza kuzinduka kandi yarabahaye umutekano.

Umwe muri bo yagize ati: “Reka mbabwire ubu ntituri mu muhanda, ubuse murabona amatara ataka, kuki se nagira ubwoba bwo kuzamuka njya mu mujyi wa Muhanga kuba hamwe n’abandi ngo twongere kwitegurira hamwe gutora uwaduhaye umutekano akaduha urumuri?

Mugenzi we nawe ati: “Jyewe ntuye iruhande rwa Nyabarongo navuye mu rugo saa sita nifubitse igitenge, none se hari ikibazo nagira cyo kunyura mu ishyamba nijoro kandi Muzehe umubyeyi wanjye ahari na cyane ko nabaye ngitambuka nkabona abasirikare bakambaza ngo ko ugenda ni joro nkababwira nti ngiye kwirebera Muzehe wanjye Paul Kagame i Muhanga barangiza bakamperekeza bakangeza ahari amatara, urumva se icyankoma imbere cyava he kandi mpagarikiwe n’Intare?

Abo baturage bavuye mu Murenge wa Rugendabari ubusanzwe uri mu gice cy’imisozi ya Ndiza berekeje mu mujyi wa Muhanga, aho bagiye kwitegurira hamwe n’abandi banyamuryango ba FPR kwakira Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, uribuze kuhiyamamariza kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024.

Comments are closed.