Muhanga: Ikibazo cy’akazi gake mu gihugu cyatumye abagera ku 5000 bahatanira imyanya 11 gusa.

7,727
Mbere yo kwinjira muri Stade ya Muhanga aho bakoreye ibizamini babanzaga gupimwa umuriro

Kubera ikibazo cy’akazi gake ku isoko ry’umurimo ugereranije n’abagashaka, abantu basaga ibihumbi 5 bahuriye mu kizami cy’akazi aho Akarere ka Muhanga gashakamo abatarenga 11 bonyine.

Abantu basaga 5000 bahatanira imyanya 11 y’akazi mu Karere ka Muhanga baravuga ko kubera ko akazi ka Leta ari gake kandi nta gishoro gihagije mu kwihangira imirimo, ari yo mpamvu yo kwitabira ibizamini by’ipigana kuri iyo myanya n’ubwo baba babona ko itabakwira.

Bamwe mu bitabira ibizamini bavuga ko ubuke bw’imyanya butuma bakora nta cyizere cyo gutsinda bafite kuko abitabira aba ari benshi ugereranyije n’imyanya bahatanira, ariko hakaba n’abavuga ko batazacika intege mu gupiganwa ku myanya igihe cyose bafite akanya kuko nta kazi bagira cyangwa abagafite katabahemba agatubutse.

Mu masaha ya saa sita nibwo icyiciro cya kabiri cy’abahatanira imyanya itandatu y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge baherutse kwegura mu Karere ka Muhanga bari ku mirongo yo kwinjira mu kibuga cy’ikizamini cya Sitade ya Muhanga.

Hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 igice gitwikiriye cyuzuye kubera gushyiramo intera ya metero, biba ngombwa ko abasagutse bakorera mu gice kidasakaye, izuba ryari ryinshi ariko ntibyari bibi nk’uko imvura yaba iri kugwa.

Abanyamakuru bangiwe gufotora imigendekere y’ikizamini kandi amabwiriza yihangangiriza umuntu wese witabiriye ko nafotora agafatwa ahita yamburwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cye.

Hari abavugaga ko izuba ry’impeshyi mu kizamini cyo kuyobora umurenge ritabateye ubwoba ariko ubwinshi bw’abakoze bwo budatanga icyizere cyo gutsinda kuri benshi n’ubwo batihebye cyane.

Umubyeyi waje gukora ikizamini n’umwana we w’igisekeramwanzi utifuje ko amazina ye n’amafoto bitangazwa, avuga ko yatewe ubwoba no kubona yisanga mu bantu ibihumbi bahatanira imyanya bakubye inshuro igihumbi.

Agira ati, “Nagize ubwoba mbonye abantu bangana kuriya ku myanya itandatu gusa, Leta ikwiye gushyira imbaraga mu kudufasha kwihangira imirimo tukagabanya imibare y’abata umwanya baje guhiganwa”.

Mugenzi we waturutse mu Karere ka Huye mu masaha ya saa cyenda arangije ikizamini, yavuze ko ubwinshi bw’abakoze ikizamini bwatumye babura n’aho bakorera bigasaba kujya ku zuba mu gice kidasakaye cya sitade ya Muhanga, agahamya ko hakwiye ingamba zo kongera imirimo ihangwa n’abikorera Leta ikabatera inkunga kugira ngo abashaka imirimo ya Leta bagabanuke batabaye abashomeri ahubwo bihangire imirimo.

Agira ati, “Urabona ukuntu natutubikanye kubera izuba, hari n’ibyo nahise bibagirwa kubera izuba, Leta ikwiye kureba uko iyo mirimo yahangwa abantu bakabona akazi kuko ni cyo gisubizo kizaca uruvunganzoka rw’abajya gukora ikizamini batanizeye gutsinda.

Gahunda ya Leta y’icyerekezo 2017 iteganya ko buri mwaka hahangwa imirimo ibihumbi 200, iyo ikabamo ikorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe bahuriyemo.

Iyi gahunda kandi iteganya ko hari imirimo ifasha abatishoboye ku rwego rw’inzego z’ibanze harimo n’ikorwa muri VUP aho abaturage bashobora guhabwa imirimo y’amaboko, guhabwa inguzanyo icirirtse yo gushoramo amafaranga, no kugana ikigega cy’ubwishingizi BDF maze amabanki akabasha kubaguriza.

Mu Karere ka Muhanga ibyo byatumye nibura mu mwaka ushize w’ingengo y’imari babasha guhanga imirimo mishya isaga 7000, gusa ngo ikibazo nticyacyemutse haba ku bo ku rwego rwo hasi n’urwego rw’abari mu cyiciro gicirirtse bize ari na bo bashaka akazi ka Leta.

Mbere yo kwinjira muri Stade ya Muhanga aho bakoreye ibizamini babanzaga gupimwa umuriro

Abantu bari benshi binjizwa muri Stade ya Muhanga aho babarijwe

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo guhanga imirimo harimo no kwishyira hamwe ngo abantu bafashwe kubona igishoro nk’imwe mu mbogamizi zikunze gutuma abaturage badashyira mu bikorwa imishinga yabo.

Agira ati, “Nk’umwaka ushize w’ingengo y’imari twari dufite miliyoni zisaga 500frw zo kuguriza abaturage yaba umwe cyangwa benshi bashyize hamwe bifuza inguzanyo bakayikoresha ku rwunguko rukeya bakihangira imirimo, muri gahunda ya VUP, kandi iyo ntambwe izakomeza guterwa”.

Naho ku kuba imirimo ya Leta ikiri mike bigatuma abitabira baba benshi ku buryo bigaragara nk’aho gukora ikizamini ari ukurangiza umuhango, Kayitare avuga ko ari byiza kuba abatu benshi bifuza gukorera Leta ariko ari ikibazo igihe ibyo bashaka gukora ntabihari.

Agira ati, “Kwitabira ibizamini gutya ni ishusho nziza y’uko abaturage bashaka gukorera Leta koko ariko iyo myanya ntiyabakwira, buri wese akwiye gushaka icyo gukora akihangira umurimo yakenera ubufasha akagana ubuyobozi kuko hariho uburyo bwateganyijwe bwo kubatera inkunga”.

Abitabira gukora ibizamini bya Leta bifuza ko hakongerwa imbaraga mu gufasha abarangije amashuri batagira akazi kubona igishoro, cyangwa n’abafite akazi bakongererwa imbaraga mu kugateza imbere.

(Source:Kigalitoday)

Comments are closed.