Muhanga: Mu minsi 2 gusa, habonetse imibiri 14 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

450

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, buratangaza ko mu minsi ibiri gusa mu butaka bwa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi, hamaze kuboneka imibiri 14 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni imibiri yabonetse ubwo abantu bacukuraga ahazanyura umuyoboro w’amazi azanwa ku bitaro bya Kabgayi, babona umubiri umwe batanga amakuru ku buyobozi batangira gushakisha ku buryo ku wa 05 Kamena 2024, haraye habonetse imibiri umunani, igikorwa cyakomeje kuri uyu wa 06 Kamena 2024 hakaba habonetse indi itandatu, yose hamwe ikaba imaze kuba 14.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, yabwiye kigali Today dukesha iyi nkuru ko hakurikijwe imiterere y’iyo mibiri n’aho yajugunywe bigaragara ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko aho yabonetse hanegereye inzu y’ababyeyi n’abana, aho yubatse hakaba harakuwe indi mibiri isaga 1000 y’abazize Jenoside.

Agira ati:”Ahabonetse iyi mibiri ni neza mu rugabano rw’ibitaro n’inzu y’ababyeyi n’abana kandi duherutse kuhakura imibiri myinshi isaga 1000, bigaragara ko iri kuboneka ifitanye isano n’iyo duherutse kuhakura kuko haregeranye cyane“.

Ku kijyanye no kuba i Kabgayi hakomeje kuboneka imibiri y’abazize Jenoside iri hirya no hino, ariko nta makuru yayo azwi, Nshimiyimana avuga ko hari igitekerezo kiri kwigwaho ku buryo hashakishwa mu buryo bwagutse.

Agira ati:”Tumaze igihe dutanze icyo gitekerezo, inzego bireba zirimo iz’ubuyobozi, abaturage Leta na Kiliziya Gatolika kuko ari mu butaka bwayo turi kubiganiraho kugira ngo dushakire hamwe icyakorwa ngo hakorwe gushakisha byagutse, kandi bizakorwa“.

Hagati aho Nshimiyimana avuga ko ibikorwa byo gushakisha imibiri aho yabonetse, i Kabgayi bikomeza.

Comments are closed.