Muhanga: Ndizihiwe yasanze mugenzi we mu kabari amutera icyuma nawe arahunga

1,416

Umugabo witwa Ndizihiwe yateye icyuma mugenzi we amusanze mu kabari nyuma nawe aza kuburirwa irengero, biravugwa ko bapfuye amafaranga yagurije mugenzi we nyuma nawe akanga kumwishyura.

Mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, mu Kagari ka Gasharu haravugwa inkuru y’umugabo bita Ndizihiwe Jean de la Paix ariko akaba azwi ku kazina ka Fils wateye icyuma mugenzi we witwa Maniraguha Donath, bikavugwa ko nyuma yo kumutera iki cyuma yahise ahunga kugeza ubu akaba tarafatwa ngo aryozwe ibyo yakoreye mugenzi we.

Amakuru abaturanyi bahaye umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Muhanga, ni uko ngo aba bombi bari basanzwe ari inshuti, ndetse bikavugwa ko baba bapfuye amafaranga Maniraguha Donath yamusigayemo ubwo baguraga imodoka, uyu yagize ati:”Aba bombi bari inshuti, biravugwa rero ko ubwo Donath yaguraga imodoka ya Ndizihiwe, yanusigayemo amafaranga ibihumbi 800, ngo yakomeje kukwishyuza undi ntiyayamwishyura kugeza ubwo umukoreye ibi ngibi

Nyir’akabare byabereyemo nawe yemeje ko Donath yatewe icyuma na mugenzi we, gusa we akavuga ko atazi iby’umwenda umwe yari abereyemo undi, yagize ati:”Iby’umwenda ntabyo nzi, gusa mu masaha yigiye imbere cyane, Fils yaje mu kabare k’iwanjye yasinze, namusabye gusohoka agataha kuko amasaha dusabwa na Leta kuba twafunze yari yageze, bigoranye yankundiye arasohoka, natunguwe no kubona Fils asubiye inyuma maze atikura icyuma mu nda Donath wari urimo urareba umupira kuri TV, ako kanya yahise yiruka, twe twihutira kujyana undi kwa muganga kuko yaviriranaga cyane

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Bwana NHIMIYIMANA Jean Claude nawe yemeje iby’uru rugomo, yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ubuyobozi bugahita bwihutira kuhagera basanga bapfaga amafaranga umwe abereyemo undi, yagiriye inama abaturage ko bagomba kwiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bakirinda kwihanira.

Amakuru avuga ko uwatewe icyuma yajyanywe kuvurirwa mu bitaro by’i Kabgayi mu gihe inzego z’umutekano zikiri gushakisha Fils ngo abazwe iby’uru rugomo rwari rugambiriye kwica umuntu.

(Inkuru ya Ange Alphonse i Muhanga)

Comments are closed.