Muhanga: Ntaganzwa wishe umugore we amumennye amagufwa yo mu mutwe yasabiwe gufungwa burundu

1,140

Ntaganzwa Emmanuel uregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugore we Mukashyaka Anathalie yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Icyo gihano yagisabiwe mu iburanisha ryabereye mu ruhame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 mu Kagali ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, aho Ntaganzwa Emmanuel yari asanzwe atuye, ubushinjacyaha bukaba burega Ntaganzwa Emmanuel kwica umugore we Mukashyaka Anatalie ku bushake.

Icyo cyaha ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ku itariki ya 16 Ukwakira 2024, aho ngo yamuhondaguye umutwe ku nzu kugeza ubwo amumennye igufa ry’urwasaya amenyo afataho, yarangiza akamuniga kugeza ashizemo umwuka.

Kuba ubushinjacyaha bumuhamya ko yamwishe ku bushake bubishingira ku bimenyetso harimo iby’uko mu ibazwa rye mu bugenzacyaha yemeye ko yishe Mukashyaka amunize kugeza ubwo yumvaga ashizemo umwuka.

Ikindi ni raporo ya muganga igaragaza ko uyu mugore yishwe kandi ko yari yavunitse igufa ry’igice gifata amenyo.

Ku kijyanye nuko bari banasanzwe bafitanye amakimbirane yaturukaga ku kutizerana kimwe mu byo ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko ukekwa ari we Ntaganzwa yishe Mukashyaka yabigambiriye, kuko nyuma yo kumwica yahise asiga umurambo wa nyakwigendera mu nzu afata abana abajyana mu muryango wa nyakwigendera kugira ngo azimanganye ibimenyetso.

Ntaganzwa Emmanuel yahakanye icyaha aregwa cyo kwica umugore we ku bushake, yiregura ahakana icyaha aregwaga n’ubushinjacyaha cyo kuba yarishe umugore we yabigambiriye, ahubwo akavuga ko icyaha yakoze ari icyo kwica umugore we bidaturutse ku bushake.

Mu mvugo ye ati: “Ibyo umushinjacyaha andega biri mu nshingano ze kubindega, ariko njye ntabwo mbyemera, icyo nemera ni uko nishe umugore wanjye ariko bidaturutse ku bushake, kuko twagundaguranye mu kumwigobotora ni bwo yikubise ku rukuta ahita acika intege.”

Yiregura ku kibazo cy’amakimbirane yabiteye utwatsi, ati: “Nta makimbirane yigeze agaragara mu rugo rwacu, ndetse n’ibyo ubushinjacyaha bwavuze sinigeze mbibubwira kuko ntabwo bwigeze bubimbaza.”

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 107 y’Itegeko mpanabyaha buvuga ko bushingiye ku bimenyetso ndetse no ku buhamya byatanzwe n’ababajijwe buvuga ko bumusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Ushinjwa yahise aheraho asaba ko icyo gihano ubushinjacyaha bumusabiye yasabye imbabazi, abusaba ko bwakongera bukagisuzuma ndetse bukakigabanya, bukamworohereza ibihano akaba yakatirwa igihano gisubitse, kuko afite inshingano zo kurera abana yabyaranye na Nyakwigendera.

Ubusanzwe babanaga mu buryo budakurikije amategeko.

Ni mu gihe Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 04 Gashyantare 2025 saa munani z’amanywa mu ruhame ahakorewe icyaha.

Comments are closed.