Muhanga: Polisi yataye muri yombi abasore 7 n’inkumi 5 bakekwaho ubujura.
Agatsiko k’abantu 12 barimo abakobwa batanu bafatiwe mu mukwabu na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Muhanga, bakekwaho ubujura.
Ni umukwabu wakozwe mu masaha y’igitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera. Polisi yafashe abasore n’abagabo barindwi ndetse n’abakobwa batanu; bose bakekwaho kugira uruhare mu bujura bukorwa mu buryo butandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko aba basore n’abagabo bafashwe bakekwaho gutega abantu nijoro bakabambura, naho aba bakobwa bakekwaho kuba abafatanyacyaha aho bacumbikiraga aba bajura hamwe n’ibyo bibye.
Ati:“Bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe.”
SP Habiyaremye yakomeje avuga ko Polisi idahwema kuburira umuntu wese utekereza kwishora mu byaha, kubireka kuko itazamwihanganira.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw, ariko itarenze miliyoni 2 Frw.
Ku rundi ruhande ariko, uwahamijwe iki cyaha ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
Muri Nzeri 2024, Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2023/2024, yerekanye ko icyaha cy’ubujura cyari cyiganje mu Nkiko z’u Rwanda muri uwo mwaka w’Ubucamanza, aho inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 21.326.
Ugereranyije na 2022/2023, usanga ibi byaha byariyongereye kuko muri uwo mwaka hari hakiriwe dosiye 9.979.
Si rimwe cyangwa kabiri abatuye mu Mujyi wa Muhanga mu bice nka Gahogo, Ruhina n’ahandi, bagiye bumvikana bataka kwamburwa telefone n’amasakoshi, bagasaba ko Polisi yakaza ingamba igacogoza ababikora bose.
Comments are closed.