Muhanga-Shyogwe: Abacuruzi barasaba kubakirwa isoko rya Misizi.


Abaturage bacururiza mu isoko rya Misizi, riherereye mu Kagali ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi kububakira iri soko kugira ngo ribafashe gukorera mu buryo buboneye,ibituma bavuga ko gukorera ahatubakiwe bibateza ibihombo bikomoka ku kwangirika kw’ibicuruzwa ndetse no kwibwa ibyo bacuruza.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’indorerwamo.com bose bahuriza ku kuba iri soko ritubakiwe ribagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kwangirika kw’ibicuruzwa, ubujura ndetse no gucuruza badatekanye cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi ndetse n’imvura.
Sebyenda Vianney, umwe mu bacururiza muri iri soko, avuga ko isoko rya Misizi rikorerwamo n’abantu benshi bacuruza ibiribwa, ibinyobwa, imyenda, inkweto ndetse n’amatungo magufi n’amaremare. Yongeraho ko rirema rimwe mu cyumweru, ku wa Gatandatu kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa cyenda z’umugoroba, ariko akavuga ko iyo izuba ribaye ryinshi cyangwa imvura iguye, ibikorwa byaryo bihita bihagarara.
Yagize ati: “Iyo imvura iguye ntidukomeza gucuruza kuko duhita dukusanya ibicuruzwa tukajya kugama, isoko rigahita risozwa cyangwa tugasubiramo dutinze. Ibyo rero bituma batwiba, ibicuruzwa bikanangirika. Ariko tubonye isoko ryubakiwe ibyo bibazo byose byakemuka, tugakora tudafite impungenge, bityo tugateza imbere ubucuruzi bwacu n’igihugu muri rusange.”
Uwababyeyi Chantal, na we ucururiza muri iri soko, avuga ko imvura n’izuba bibabangamira kuko buri wese yirwanaho ashaka aho kugama, bigatuma isoko risozwa kare batabashije gucuruza bihagije.
Ati: “Hano ntaho twugama dufite. Iyo tubonye ahantu ho kwikinga ibi byombi usanga ari mu rugo rw’umuntu kandi nabwo kubwo kuba turi benshi ntituhakwirwa, bikaba ngombwa ko dutaha kare.”

Akomeza asaba ubuyobozi ko bwabubakira isoko kandi bukongera iminsi yo gukoreraho.
Ati:“Mu by’ukuri, badufashije bakatwubakira isoko kandi bakongeramo n’undi munsi umwe wo gucururizaho byadushimisha cyane, natwe twakongera ibyo ducuruza bityo tukiteza imbere.”
Imanizabayo Bernadette, ucuruza imyenda muri iri soko, nawe ashimangira ko gukorera ahatubakiwe bibateza imbogamizi zitandukanye, cyane cyane iziterwa n’izuba n’imvura nyinshi.
Yagize ati: “Imyenda yacu ijyaho ivumbi mugihe cy’izuba, kandi iyo imvura iguye nabwo iratunyagira ndetse n’ibicuruzwa byacu bikangirika.”
Asoza asaba ubuyobozi kububakira isoko, avuga ko bituma abacuruzi bakorera ahantu hasukuye kandi ibicuruzwa byabo bikarindwa kwangirika.
Ati:“Ndabasaba batwubakire isoko kuko nkatwe nk’abacuruzi riramutse ryubakiwe, twakora tudafite impungenge, bityo tugateza imbere ubucuruzi bwacu kandi bikanateza imbere igihugu muri rusange.”
Ni mugihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwo bugaragaza ko ikibazo cy’abacuruzi n’abakoresha isoko rya Misizi kizwi kandi kiri gukurikiranwa, nubwo kubaka isoko bishingira ku ngengo y’imari y’Akarere.

Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, agira ati: “Iki kibazo turakizi. Ubu hari kubakwa isoko ryo mu Cyakabiri, ariko nta ngengo y’imari yindi iratangazwa. Turateganya ko, nirisozwa, hazakurikiraho igenamigambi rishya rizareba kubaka isoko rya Misizi.”
Yasoje asaba abacuruzi n’abandi bakoresha iri soko gukomeza kwihangana kugeza iryo mu cya kabiri ryuzuye, akabizeza ko ikibazo cyabo kizakemuka kuko kizashyirwa mu igenamigambi rizakurikira.
Ati: “Iryo mu cyakabiri nirimara kubakwa, mu igenamigambi rishya rizakurikiraho rizareba kubaka isoko rya Misizi nubwo igihe kitaramenyekana neza.”

Comments are closed.