Muhanga: Urubyiruko rwa RPF Inkotanyi rwaje kwamamaza Paul Kagame ku bwinshi

404

Bamwe mu rubyiruko rubarizwa mu Muryango FPR Inkotanyi rwaje kwamamaza umukandida Paul Kagame, baravuga ko kuri ubu bujuje imyaka 18 ku buryo ababyeyi babo batongeye kubasiga mu rugo nkuko bajyaga babasiga mu myaka ishize bagiye kureba no kwamamaza Perezida Paul Kagame.

Uwera Marcelline ni urubyiruko afite imyaka 19 aturuka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Cyeza aragira ati: “Ubu naje mu mujyi wa Muhanga kwamamaza umukandida wanjye Paul Kagame inshuti y’urubyiruko, kuko ubushize nubwo namukundaga nari umwana ku buryo ntigeze njya kumureba no kumwamamaza, biturutse ku kuba ababyeyi banjye baransize ku rugo ariko ubu naje kumwirebera no ku mwamamaza nkanjye ubwanjye.”

Mugenzi we witwa Uwamahoro Nadine uturuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo ufite imyaka 18, yagize ati: “Ubu jyewe nujuje imyaka 18 mu kwezi kwa kane, ariko ndishimye kuko naje kwamamaza amaso ku maso Perezida wanjye Paul Kagame kuko ndamukunda.”

Na we akomeza avuga ko mu myaka yashize yari umwana ku buryo abo mu rugo bamusigaga bakajya kwamamaza Perezida, we ntagende ibyo aheraho avuga ko ubu amutegereje ku mwibonera akamwamamaza nta wundi umubwiye.

Ati: “Kera nari muto ku buryo mbyibuka ukuntu bansize bakajya kwamamaza Perezida Paul Kagame muzehe wanjye, ku buryo ubu ibyinshimo mfite ari ukuza kumwibonera nkamwamamaza mureba amaso ku maso”.

Si urubyiruko  gusa rutegereje umukandida Perezida Paul Kagame i Muhanga, kuko abakuru na bo ubu bari mu Kagali ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe hateguriwe Umukandida wa FPR Inkotanyi uhiyamamariza kuri uyu wa 24 Kamena 2024.

Comments are closed.