Muhanga: Yafashwe agiye kuvunjisha Amadolari y’amiganano

8,247

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, yafashe Umugabo wari ufite amadolari ya Amerika y’amiganano magana atandatu ($600) ubwo yari agiye kuyavunjisha agizwe n’inoti 12 za 50 ahwanye na 650,229Frw.

Uwafashwe ni uwitwa Bizimana Emmanuel ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati:”Twahamagawe n’umwe mu bakora akazi ko kuvunja amafaranga avuga ko hari umugabo uje kumuvunjishaho amadorali y’amiganano, nibwo abapolisi bagiyeyo bamusangana amadorali y’Amerika y’amiganano 600 agizwe n’inoti 12 za 50.”

Amaze gufatwa yavuze ko atari abizi ko ari amakorano, avuga ko ari umugore wayamuhaye ngo ajye kuyamuvunjishiriza atigeze atangaza amazina ye n’aho atuye.

CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru kugira ngo Bizimana afatwe n’amadorali y’amiganano agafatwa, asaba abaturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru ku cyo babonye cyahungabanya umutekano.

Bizimana yahise ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

(Src: RNP)

Comments are closed.