Muhanga: Yishwe atewe icyuma na mugenzi we basangiraga inzoga

151

Umugabo w’imyaka 30 witwa Mbituyimana Ildephonse yishwe atewe icyuma na Twagirimana Erneste w’imyaka 44 mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Rucyeri, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga. 

Amakuru yamenyekanye ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2026, bikaba bikekwa ko byaturutse ku makimbirane bari bamaze igihe bafitanye.

Umwe mu baganiriye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko aba bagabo bombi bari bicaye mu Isantere ya Rucyeri barimo gusangira inzoga bicaye hanze kuko utubari twari tumaze gufunga. 

Muri uko gusangira ni bwo Twagirimana ari na we ukekwaho kwica mugenzi we yafashe icupa banyweragamo inzoga aritera nyakwigendera Mbituyimana na we ahita aryitaza ntiryamufata.

Twagirimana yahise amwirukankaho  aramufata babanza kugundagurana ari na bwo yamuteye icyuma agahita apfa. 

Ati: “Byari nijoro utubari tumaze gufunga ni bwo bo bagiye bicara hano mu Isantere ya Rucyeri barasangira, bigeze ahagana saa tanu uyu nyakwigendera yahagurutse ubanza yari atashye hanyuma uyu Twagirimana ahita amutera icupa banyweragamo undi araryitaza ntiryamufata ahita yiruka, undi ahita amwirukaho aba aramufashe baragundagurana ahita amutera icyuma arapfa.

Akomeza avuga ko ku kuba mu myaka itandatu ishize aba bagabo bombi inzego z’umutekano zarigeze kubafatana amafaranga y’amiganano hanyuma bafunga ukwekwaho ubwicanyi ariko uwo akekwaho kwivugana ww ararekurwa. 

Ati: “Icyo gihe bombi babafatanye amafaranga y’amiganano ariko Ildephonse we ntibamufunga. Ibi rero byashoboka ko ari yo ntandaro y´uku kuba yamwishe kuko yakekaga ko yaba yaramugambaniye akamutangaho amakuru agafungwa wenyine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba Gakwerere Eraste, yavuze ko Inzego z’umutekano zasabye ko umubiri ujyanwa ku Bitaro by’Akarere bya Kiyumba kugira ngo ukorerwe isuzuma. 

Ku rundi ruhande ukwekwabo kugira uruhare m urupfu rwa Mbituyimana aracyarimo gushakishwa kuko yahise atoroka. 

Gitifu Gakwerere na we yemeje ko abo bagabo bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku nzika zakomotse ku ifungwa rya Mbituyimana. 

Yakomeje agira ati: “Mbituyimana akimara kubikora yahise atoroka ubu inzego z’umutekano Police na RIB baracyarimo kumushakisha, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma.

Akomeza agira inama abaturage yo kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma hari uwambura mugenzi we ubuzima kuko urugomo ruhanwa n’amategeko. 

Mu mwaka ushize wa 2025 na bwo  abaturage basanze umurambo w’umugore mu muhanda nawe yishwe byacyekwaga ko yaba yishwe n’umugabo we afatanije n’umuturanyi we nabo bakaba bari barimo basangira inzoga ahazwi nk’i Remera.

Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu wica mugenzi we abigambiriye ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe iki cyaha cyaba kimuhamye.

Comments are closed.