Ruhango: Imbamutima za NYIRANDUNGUTSE Francoise wahimbiye indirimbo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME nyuma yo gutsinda amatora

1,991

Umubyeyi witwa NYIRANDUNGUTSE Francoise w’imyaka 56 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyabisindu, akagali ka Ntenyo, Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi Perezida wa Repubulika Paul KAGAME amushimira aho amaze kugeza Abanyarwanda.

Nyuma y’aho komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda ishyize hanze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, amatora yasize yemeje ko yegukanywe n’umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi wari uhagarariwe na Paul Kagame, abantu benshi bagiye bagaragaza ko banejejwe no kongera kuyoborwa n’umugabo w’umunyabigwi muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Uwo munezero n’ibyishimo, nibyo byatumye umubyeyi witwa Nyirandungutse Francoise utuye mu Karere ka Muhanga akora mu nganzo maze ahimba anashyira hanze indirimbo yise “Kagame Paul Urashoboye”
Muri ino ndirimbo, madame Francoise ibigwi bya Perezida Paul Kagame, aho amaze kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda muri iki gihe cyose amaze ayobora igihugu.
Umunyamakuru wa indorerwamo.com ukorera mu Karere ka Muhanga yamwegereye amubaza impamvu yahisemo guhimbira indirimbo Perezida Paul Kagame, undi amausubiza ko yabitewe n’urukundo afitiye perezida Kagame, yagize ati:”Nabitewe n’amarangamutima avanzemo urkundo n’ibyishimo nagize nyuma y’aho umukandida wa RPF atsinze amatora, ni umugbo wo kuratwa, afite ibigwi, yubatse igihugu agishyira ku rwego rushimwa, impamvu zo kumuhimbira indirimbo ni nyinshi
NYIRANDUNGUTSE Francoise akomeza avuga ko urukundo akunda Perezida Kagame rwiyongereye cyane ubwo umwisengeneza we yafatwaga n’ibise ubwo yari yagiye mu bikorwa byo kwamamaza  Paul Kagame, maze nyuma y’aho gato agahita abyarira mu bitaro bya Kabgayi ndetse agahabwa ubufasha bwose bukwiriye umubyeyi wibarutse.
Ati:”Mu minsi ishize ubwo Perezida yazaga kwiyamamariza muri kano Karere kacu, umwisengeneza wanjye yafashwe n’igise, ariko yitaweho mu buryo budasanzwe, ndetse anahembwa nk’umubyeyi wibarutse, urumva rero ko ibyo gushima ari byinshi
NYIRANDUNGUTSE Francoise yakomeje avuga ko yatangiye kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi mu mwaka wa 2003.
Uyu mubyeyi w’umunempano arifuza ko mu mudugudu atuyemo  haboneka amashanyarazi n’amazi, ndetse akaba afite amatsiko yo kwibonera imbonankubone Perezida Paul Kagame maze akamushimira byimazeyo.

 

Inkuru ya Munyangabo Alphonse (Cobra)

Comments are closed.