Muhima: Bahangayikishijwe n’ubujura bubakorerwa basanzwe mu nzu.
Abaturage bo mu Kagari ka Rugenge,Umurenge wa Muhima ahitwa mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe impungenge n’abajura basigaye babiba nijoro babasanze mu nzu, babura icyo batwara bagakuraho inzugi bakajya kuzigurisha.
Bamwe mu baganiriye na Tv1, bavuze ko bifuza ubufasha kugira ngo inzego zibishinzwe zikemure ikibazo cy’aba bajura kubera ko nta cyumweru kigishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.
Bavuga ko bakeka ko ababiba bashobora kuba ari bamwe mu bana bo mu muhanda baba ahagana ku Kinamba, ahimuwe imiryango n’ibikorwa byari byubatswe mu bishanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Umwe yagize ati “Ikibazo dufite urebye n’icy’umutekano wacu w’abantu baza basanga muryamye, babura icyo kwiba bagakuraho imiryango.”
Undi ati”Baraje bakuraho imiryango ibiri barayitwara no mu baturanyi barayitwara,byari bimaze igihe badaheruka kuza kuko ubundi muri iki Kiyovu nitwe twari dufite umutekano ariko byarahindutse.”
Umubamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Grace Mukandori yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gukaza umutekano kigakemuka.
Ati “Twarabimenye gusa amakuru dufite nuko abibwe ari babiri n’undi muturage bakuriyeho inzugi zo mu gikari. Urebye hariya mu gishanga mbere hari hatuye abantu none ubu niho hasa nk’ahari abitwikira ijoro bakajya kwiba ingo.”
Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’umurenge wa Gisozi bahana imbibi, bagiye gukaza umutekano n’imikwabo kugira ngo bahashye aba bajura.
Comments are closed.