MUKURA VS yasinyishije NKOMEZI Alexis wari umaze amezi atatu yirukanywe muri APR FC

8,057
Kwibuka30

Ikipe ya MUKURA VS yasinyishije bwana Nkomezi Alex, wari umaze hafi amezi atatu yirukanywe mu ikipe ya APR FC, azayikinira imyaka ibiri nk’umukinnyi wo hagati muri iyo kipe.

Nkomezi yasezerewe na APR FC nyuma y’umwaka umwe yayimazemo ariko akaba atarigeze abona umwanya wo gukina.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro cyangwa akanifashishwa hagati mu bwugarizi, yasinyiye Mukura Victory Sports amasezerano y’imyaka ibiri ku wa Mbere.

Nkomezi yasubiye muri Mukura Victory Sports yavuyemo ari mu bakinnyi ngenderwaho, by’umwihariko akaba yari umwe mu bakapiteni bayo.

Nkomezi Alex wakiniye amakipe arimo Sunrise FC na AS Kigali, yageze muri Mukura Victory Sports bwa mbere mu 2017, ayikinira imyaka ibiri imbere yo kwerekeza muri APR FC.

Ni umwe mu batwaranye n’iyi kipe y’i Huye igikombe cy’Amahoro cya 2018, bakayihesha kwitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup ya 2018/19, aho yasezerewe mu cyiciro cya nyuma kigana mu matsinda y’iryo rushanwa Nyafurika.

Kwibuka30

Andi makuru avugwa muri Mukura Victory Sports, ni inteko rusange izatorerwamo ubuyobozi bushya, izaba tariki ya 22 Ugushyingo.

Mukura imaze amezi atanu n’igice nta muyobozi mukuru ifite nyuma y’uko Nizeyimana Olivier yeguye kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2020.

Nizeyimana yari amaze amezi icyenda gusa ayobora manda ya gatatu y’imyaka ine muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa yanditswe na Visi Perezida w’iyi kipe, Sakindi Eugène, ku wa 26 Ukwakira, abanyamuryango ba Mukura Victory Sports bazahurira mu nama y’Inteko Rusange izabera muri Stade ya Huye tariki ya 22 Ugushyingo.

Mu ngingo zizabandwaho harimo: Kurebera hamwe ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ushize w’imikino, kongera no kwemeza ingingo nshya mu mategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere ya Mukura Victory Sports.

Hari kandi amatora y’inzego z’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports, kurebera hamwe imyiteguro ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21 n’ibindi.

Mukura Victory Sports yapimishije abakinnyi bayo COVID-19 ku Cyumweru, irateganya gutangira imyitozo muri iki cyumweru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.