MUKURA VSL ikoreye umuti Gikundiro

3,647

Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir yari imeze nk’iyariye amavubi itsindiye ikipe ya APR i Huye, bituma Rayon Sport ihumeka.

Championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda RPL yakomeje mu mpera z’iki cyumweru, imwe mu mikino yari itegerejwe cyane, ni uwahuje ku munsi w’ejo hashize ku wa gatandatu ikipe ya Rayon Sport yanganije n’Amagaju ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, ikintu cyateye ubwoba abakunzi, abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Rayon sport kubera ko byari biri kugabanya intera yari hagati ya Rayon sport na APR, amakipe ari gukubanira umwanya wa mbere wa RPL.

Undi mukino wari witezwe n’abatari bake, ni uwabaye none taliki ya 23 Gashyantare 2025 ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, ni umukino wari ufite icyo uvuze cyane ku gukubana hagati y’amakipe yombi.

Ni umukino rero wagombaga guhuza ikipe ya Mukura VSL yakiraga APR FC ku mbehe yayo i Huye. Ni umukino benshi bahaga amahirwe ikipe ya APR FC, nubwo bwose umuvugizi wa Mukura VSLBwana Edmond GATERA yari yatanze icyizere ko ikipe ya APR FC idashobora gutsindira i Huye Mukura VSL ndetse anatanga n’indahiro aho yavuze ko APR FC nimutsinda azahita ava ku buvugizi bw’ikipe.

Saa cyenda zuzuye nibwo umusifuzi yahushye mu ifirimbi ye maze atangiza umukino, mu minota mike ya mbere, APR FC yabaye nk’isatira Mukura VSL, ariko ku munota wa 18 gusa, umukinnyi Destin Malanda yahagurukije abakunzi ba Mukura, asubiza mu gitereko imitima y’Aba Rayon benshi bari baje gushyigikira Mukura VSL maze afungura amazamu, kiba kibaye igitego kimwe cya MUKURA VSL ku busa bwa APR FC.

Umukino wakomeje, impande zombi zigenda zibona amahirwe yo gutsinda ariko bikanga, kugeza ubwo umusifuzi yongeye guhuha mu ifirimbi asoza igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC yifuzaga kwishyura ndetse ikarenga ikanacyura amanota atatu kugira ngo ikuremo ikinyuranyo hagati ye na mukeba ku buryo igice cya kabiri kigitangira, APR FC yatangiranye impinduka z’abakinnyi bane bose, Denis Omedi, Mahmadou Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Yussif ishyiramo Nshimirinana Ismael Pitchou, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Ku munota wa 50 Mamadou Sy yabonye uburyo imbere y’izamu ahindukiye ngo atera umupira, myugariro wa Mukura VS aramufunga.

Umukino wakomeje uva ku izamu rimwe ugana ku rindi, ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo iminota 90 irangiye, hongerwaho indi itandatu bikomeza kwanga, umukino urangira ari kimwe cya Mukura VSL ku busa bwa APR FC.

Byatumye ikipe ya Rayon sport ikomeza kuyobera urutonde by’agateganyo n’amanota 41, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.

Aya makipe yombi akubanira umwanya wa mbere, mu mikino itaha, APR FC izahura na Police FC mu gihe Rayon Sport izahura na Gasogi United.

Comments are closed.