Mulindangabo Moïse niwe uzaca impaka hagati ya Rayon sport na APR FC muri Derby y’imisozi 1000

1,025

Umusifuzi wo hagati Mulindangabo Moïse yahawe gusifura umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Rayon Sports izakiramo APR FC ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.

Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino harimo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati y’impande zombi Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 29 mu mikino 11 imaze gukina mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 18 mu mikino icyenda imaze gukina.

Ku nshuro ya mbere, kuva u Rwanda rwatangira kugira abasifuzi mpuzamahanga, ni bwo umukino wa Rayon Sports na APR FC ugiye gukinwa nta musifuzi mpuzamahanga w’umugabo uri muri batanu bazawuyobora bitewe nuko hari abafite imikino mpuzamahanga bazayobora ya CAF Champions League na Confederation Cup mu gihe abandi bari mu mahungurwa.

Uwo mukino uzatangira ku wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro, wahawe Umusifuzi Mulindangabo Moïse

Abandi basifuzi bazungiriza Mulindangabo Moïse barimo Valerie Maniragaba azaba ari umwungiriza wa mbere, Emmanuel Habumugisha azaba ari uwa kabiri mu gihe irafasha Emmanuel azaba ari Umusifuzi wa Kane. Komiseri w’Umukino yagizwe Rurangirwa Aaron.

Kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni amafaranga y’u Rwanda 3 000 na 5 000 mu gihe iya menshi ari 1 000 000 Frw.

Comments are closed.