Mulindwa Prosper wayoboraga Rutsiro yatorewe kuyobora Rubavu

1,968
RPF

Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Mulindwa ubwo yiyamamarizaga kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko amaze imyaka 17 mu nzego z’ibanze, kandi ko Akarere ka Rubavu akazi neza kuko ari ko yatangiriye gukoreramo.

Mulindwa ufite impamyabumenyi ya Ao mu Bukungu, avuga ko azibanda ku guteza imbere umujyi wa Gisenyi, by’umwihariko ubukerarugendo, kuzamura ubushobozi bw’imiryango ikennye no gufasha urubyiruko guhanga imirimo, ariko akaba yavuze ko yiyizeye mu gukurikirana ibikorwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.