Munyakazi Sadate yikomye mu gatuza yemeza ko amasezerano ya Miliyari Rayon yasinyanye na Skol ariwe wayagizemo uruhare

6,660
Kwibuka30

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora ikipeya Rayon sport aremeza ko amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya Rayon sport na Skol ariwe wabigizemo uruhare kandi rukomeye.

Nyuma y’aho muri kino cyumweru gishize ikipe ya Rayon sport isinyanye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa SKOL, amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amafranga y’u Rwanda, kuri ubu uwahoze ayobora iyo kipe uzwi nka Sadate MUNYAKAZI ari kwikoma mu gatuza yemeza ko ariya masezerano ariwe wayagizemo uruhare rukomeye, yavuze ko mu gihe cyose yayoboye iyo kipe yarwanye intambara ikomeye kugira ngo ikipe ya Rayon Sport ibeho neza nk’uko bikwiye.

Abinyujije kuri twitter ye, Bwana Sadate MUNYAKAZI ameze nk’ubwira umuyobozi wa Skol Bwana Wulffaer Ivan yagize ati:”Byasabye intambara nyinshi n’amabaruwa uruhuri (16) ngo DG Ivan [Wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL] wumve agaciro ka Rayon Sports. Warabinyangiye cyane, uca hirya no hino (Aba-Rayon, FERWAFA, MINISPORTS na RGB), gusa icyiza ni uko umusaruro wa nyuma ubaye icyo naharaniraga. Nashakaga inyungu za Rayon ntabwo zari izanjye.”

Kwibuka30

Sadate yakomeje kwibutsa uwo muyobozi ko ibaruwa ya nyuma yandikiye skol yari iyo gutegeka Skol amafranga igomba guha Rayon Sport kuko n’ubundi iyo kipe yari ifitiye akamaro karenze uruganda rwa Skol, yakomeje agira ati:”Ibaruwa ya nyuma nakwandikiye nakubwiye ko ’Sponsorship’ nshobora kwemera itajya munsi ya miliyoni 350 Frw, uyu munsi iyo baruwa ibonye agaciro kayo. Ndagushimiye cyane. Aba-Rayon mumenye ko agaciro gaharanirwa kandi kakagira ikiguzi n’ibitambo.

N’ubwo bimeze bityo, benshi mu bafana n’abakunzi ba Rayon Sport bemeza kko Sadate ari umwe mu bantu bayoboye ikipe mu buryo bubi cyane, ndetse bamwe bagatandukira bakavuga ko byinshi mu bibazo ikipe ifite byatewe n’uyo mugabo we wemeza ko yayigejeje aheza undi wese atakoze.

Comments are closed.