Munyaneza Charles yahaye gasopo abashaka kuvangira komisiyo y’amatora

358
Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yasabye abashaka kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’abadepite kubahiriza amabwiriza.

Munyaneza yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko kugira ngo umuntu yemererwe kuba umukandida, agomba kuba afite byibuze abantu 600 bamusinyira, barimo 12 bo muri buri karere.

Yagize ati “Igikorwa kirimo kirakorwa hirya no hino mu gihugu, cyatangiye tariki 18/04, kizarangirana no gutanga kandidatire ku itariki 30/05. Impapuro zikoreshwa mu gusinyisha ni impapuro Komisiyo y’Amatora itanga, ntabwo ari umuntu ku giti cye wishakira impapuro ze.”

Kuri izi mpapuro, usinyira ushaka kuba umukandida asabwa gushyiraho amazina ye nk’uko ari ku ikarita ndangamuntu, nimero y’indangamuntu n’aho yayifatiye, nimero ya telefone, aho aba, umukono cyangwa igikumwe cye.

Kwibuka30

Munyaneza yatangaje ko hari abantu benshi bamaze gufata izi mpapuro, bifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku w’abadepite, gusa hari aho byagaragaye ko hari abatubahiriza amabwiriza.

Aya mabwiriza agenga igikorwa cyo gusinyisha asaba ko uwifuza kuba umukandida, abanza kwandikira umukozi wa komisiyo y’amatora mu karere n’umuyobozi w’akarere, abibamenyesha.

Ati “Icyo gikorwa muri rusange kirimo kiragenda neza nubwo hari aho tugenda twumva utubazo hirya no hino duturuka cyane cyane kuri abo bantu bagenda basinyisha, bituruka ku buryo babikoramo, uburyo bagenda batabimenyekanishije.”

Ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’iy’abadepite bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda batore ku ya 15 Nyakanga. Amatora y’abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye azaba ku ya 16 Nyakanga 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.