Munyaneza Isaac wifuza kuba umu-Depite mu cyiciro cy’Urubyiruko yavuye imuzi imigabo n’imigambi ye.

25,888
Munyaneza Isaac ukomeje guhabwa amahirwe n’abatari bake mu bakandida bazahagararira urubyiruko mu nteko ishinga amategeko yasobanuye imigabo n’imigambi

Munyaneza Isaac ni umwe mu bakandida 31 batangiye urugendo rwo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bahagarariye urubyiruko, aho yifuza uwo mwanya ngo ajye avuganira urubyiruko ku bibazo rukunze guhura nabyo.

Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024 nibwo abakandida 31 bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’lburasirazuba aho bari imbere y’Inteko itora y’lntara y’lburasirazuba igizwe n’abahagarariye urubyiruko mu turere.

Munyaneza Isaac nk’umwe mu bahatanira kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu kiciro cy’abahagarariye urubyiruko, yahawe iminota itanu imbere y’inteko itora maze ava imuzi n’imuzingo imigabo n’imigambi ye, avuze ko nibamugirira icyizere bakamutora ko yiteguye kuzegera urubyiruko mu gihugu hose mu rwego rwo gukusanya ibibazo n’ibitekerezo byarwo kugira ngo abikorere ubuvugizi na polotike zitorwe zishingire ku byifuzo n’Ibibazo rufite.

Bwana Munyaneza Isaac yakomeje avuga ko yifuza gukora ubuvugizi ku mishinga yose ya Leta kugira ngo urubyiruko ruyigiremo amahirwe afatika hagamijwe kubaka ubushobozi bwarwo mu bukungu.

Isaac yakomeje avuga ko na none yifuza gukora ubuvugizi ku rubyiruko rukajya ruhuzwa n’amahirwe rugenerwa n’Igihugu rukayamenya kandi ku gihe.

Mu bindi ateganya kuzakoraho ubuvugizi naramuka atowe ni “uguharanira ko amategeko yose atorwa, agaragaza ku buryo busesuye uruhare rufatika ku cyiciro cy’urubyiruko nk’inkingi mwikorezi mu iterambere ry’Igihugu rirambye.

Mu yindi migabo n’imigambi ye avuga ko azakoraho ubuvugizi ku rubyiruko ni ugushyiraho amabwiriza agamije kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA, inda zidateganijwe, n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Isaac kuyindi migabo n’imigambi agira ati: “Nzakora ubuvugizi kubigo bya Leta bifite serivise bitanga ku rubyiruko aribyo BDF, NIRDA, EGF, FDA, RSB kugira ngo urubyiruko rworoherwe no kubona izo service zirufasha guhanga imirimo no kwagura isanzwe iriho.”

Nanone avuga ko “azafatanya n’abandi badepite mugutora amategeko ariko baharanira ko ateganya iterambere ry’urubyiruko, no kuvugurura itegeko rigena inshingano n’imikorere y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko.”

Anitsa ku kuzakorera ubuvugizi abana bo mu mihanda kugira ngo havugururwe imikorere ya NRS mu rwego rwo guca ubuzererezi bw’abana bato.

Abakandida bigenga bifuza guhagararira Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2024, bazakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho bahabwa iminota itanu yo gusobanurira Inteko itora imigabo n’imigambi yabo.

Munyaneza Isaac  asanzwe ari umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana akaba n’umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, akaba ari na Vice Chairperson wa Board ya Yego center Rwamagana, na none akaba ari n’umwe mu bagize komite yo gufasha abaturage kwikura mu bukene. 

Bamwe mu rubyiruko bakorana, ndetse n’abasanzwe bamuzi, barahamya ko ari umugabo wubaka kubyo yavuze, ndetse hari na bamwe bamubonamo ubushobozi n’imbaraga zo kugira icyicaro ku Kimihurura cyane ko bamwizeyeho ibitari bike mu iterambere ry’urubyiruko no mu gutanga umusanzu mu bijyanye n’ibitekerezo ubwo azaba ari mu nteko.

Comments are closed.