“Muri RPF harimo abazima, harimo n’abatari bazima” Tito Rutaremara

8,375
Abanyaporitiki bishwe muri Jenoside bazize ibitekerezo byabo- Tito  Rutaremara – IMVAHONSHYA

Tito Rutaremara uri mu bashinze FPR Inkotanyi akaba yaranagiye akora imirimo inyuranye muri Leta y’u Rwanda, kugeza ubu akaba ari umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, avuga ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bose atari abamalayika, akanemeza ko harimo ibigoryi ariko ngo abazima nibo benshi niyo mpamvu ikomeza gutera imbere.

Ibi Tito Rutaremara w’imyaka 76 y’amavuko yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi natwe dukesha iyi nkuru. Ibi yabivuze asubiza ku bijyanye n’abantu bamwe bikunze kuvugwa ko batatira amahame ya FPR Inkotanyi, urugero nk’ibiheruka kuvugwa na Bamporiki Edouard.

Tito Rutaremara ati : “Ariko RPF ntugirengo ni abamalayika, ni abantu. Kandi babaye benshi, twagiye dukura… Ntabwo turi abamalayika, harimo abazima harimo n’abatari abazima, igituma ikinakora ni uko abazima ari bo benshi ariko ntiburamo ibigoryi birimo ; nonese abo nagendaga nkubwira [aha yavugaga Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa na Gahima bahoze muri FPR]… Nka Gahima yari muri RPF rwose tunayitangira, Theogene [Rudasingwa] we ntabwo yari ayirimo ndetse na Kayumba abo ni abaje nyuma ku rugamba, burya abo Perezida aba abwira ni nk’abongabo”

Yakomeje agira ati : “Iyo havuyemo umwe hinjira icumi, turi benshi kuruta uko twari turi mbere kandi icyo gihe twari dufite ibikorwa bimwe,bigendera hamwe turi ku rugamba ari rwo tugiye kubonezaho. Ubu rero turi ku bintu byinshi bigiye bikora, RPF kandi irafunguye abantu bose barinjira, hari uwinjiramo ari opportunist (atagenzwa na kamwe) afite icyamuzanye kitari wenda icya RPF, kandi RPF si Imana ngo irebe mu mitima y’abantu, uwinjiye wese iramwakira.”

Kandi RPF nk’umuryango burya ntabwo ijya yirukana abantu ngo ibakuremo. Uba aho, bakakugumishamo noneho bakakugorora urimo, ni wowe wijyana. Kuko RPF ni umuryango, umuryango burya ntabwo wicara uti kanaka, uyu mukobwa ni indaya reka tumwirukane. Oya ! Ahubwo mugerageza kumuvura yazananirwa kuko abona bamutunga agatoki akaba ari we witwara”

Muri iki kiganiro twagiranye, yagarutse ku bahunze barwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa, Gahima na Rudasingwa. Yasobanuye uko bavuye muri FPR, ndetse anashimangira ko ubu batandukanye batagishyize hamwe kuko ari ibisambo bitatu bidashobora guhuza ngo bikunde.

Leave A Reply

Your email address will not be published.