Muryame musinzire mureke kwikanga baringa:- Putin Vladmir

381
kwibuka31

Kuri uyu wa kane ushize taliki ya 2 Ukwakira 2025, Perezida w’Uburusiya Bwana Vladmir Putin yasabye abayobozi b’ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa burayi bahorana ikintu cy’icyoba bikanga ko u Burusiya buzatera ibihugu byabo, yabasabye kureka kwikanga baringa, bagasubiza umutima mu gitereko, ndetse bakaryama bagasinzira kuko igihugu cye kidafite gahunda yo kubitera.

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, bamwe mu bayobozi b’i Burayi ntibahwema kugaragaza ko nihatagira igikorwa mu guhagarika Putin, ashobora no gutera ibihugu byabo.

Putin yavuze ko iki gitekerezo nta shingiro gifite. Yashimangiye ko abayobozi b’i Burayi bacyemera baba nta bushobozi bafite bwo kuyobora, ndetse agaragaza ko n’abazi neza ko kidashoboka ariko bagakomeza kugikwirakwiza ari indyarya zishaka guca igikuba.

Ati:“Mu byukuri icyo nshaka kubabwira nimutuze, muryame neza, mukemure ibibazo bibareba.”

Mu bihugu byakunze kugaragaza izi mpungenge harimo Estonia, Latvia na Lithuania.

Comments are closed.