Musanze: Abahitanywe n’ibitero byo mu Kinigi Bamaze kuba 14 aho kuba 9

14,929

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu abagome bateye mu murenge wa Kinigi rwica bugome abantu uminani, ariko polisi y’u Rwanda yatangaje ko bamwe mu bari bakomeretse bitabye Imana, ubu abahitanywe n’icyo gitero ni 14.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo CP JB KABERA, yavuze ko muri bya bitero byakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, kuri ubu abahitanywe nabo biyongereye ubu bakaba ari 14. Muri iryo tangazo na none, PolisiI y’u Rwanda yatangaje ko mu bikorwa byo guhiga no gushakisha abihishe nyuma y’ibyo bitero, kugeza ubu mu bagabye ibyo bitero 19 bamaze kwicwa mu gihe 5 nabo bafatiwe muri, iyo mirwano.

Polisi yavuze ko mu bishwe n’ibitero byo kuya 5 Ukwakira, hari abicishijwe ibyuma, abandi bicishwa amabuye, igikorwa polisi yavuze ko cyakoranywe ubugome budasanzwe.

Kugeza ubu polisi y’u Rwanda ntiratangaza umutwe uri inyuma y’ibi bitero, gusa benshi begereye ako gace bahamya ko abo babisha baje baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo. Polisi yaboneyeho akanya ko kwizeza abantu ko ubu kariya gace karimo umutekano, ibyo byabanjirijwe n’itangazo rya RDB ikigo cy’igihugu k’iterambere cyibutsaga abantu ko umutekano  muri ibyo bice by’ibirunga bisurwa n’abanyamahanga benshi ari wose kandi wizewe.

 itangazo rigaragaza ko abantu bamaze guhitanywa n’icyo gitero ari 14 bitandukanye n’umubare wari watanzwe ejo.

Ubuyobozi, abanditsi ndetse n’abakunzi b’ikinyamakuru indorerwamo.com, twihanganishije imiryango yabuze, tugashimira n’ingabo, polisi n’undi uwo ari wese watanze umusanzu we mu guhashya umubisha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.