Musanze: Pasiteri wo muri ADEPR yafatiwe mu cyuho yasohokanye umugore w’abandi muri lodge

2,934
Kwibuka30

Pasiteri HABIYAMBERE wo mu itorero rya ADEPR yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho yasohokanye umugore w’abandi muri Lodge.

Umupasiteri ukorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyabihu, afatiwe mu icumbi ryo mu Kinigi ryitwa No Stress Bar and Lodge, akekwaho gusambanya umugore w’undi mugabo.

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa saba yo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nyuma y’uko umugabo w’uwo mugore bafatanye na Pasiteri, ahamagaye Polisi Stasion ya Kinigi ayitabaza.

Yabikoze amaze kumenya ko Pasiteri ari kumusambanyiriza umugore muri iyo Lodge, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage, SPT Alex Ndayisenga, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Amakuru twayamenye mu kanya biturutse ku mugabo w’uwo mugore, aho yahamagaye Polisi Station ya Kinigi, avuga ko umugore we arimo kumuca inyuma muri Lodge imwe mu zo mu Kinigi.

Kwibuka30

Arongera ati “Nyuma nk’umuturage wari utabaje, Polisi yagombaga gukurikirana aya makuru ngo imenye uko ateye, ariko ahanini hagamijwe no gukumira ibindi byaha bishobora guturuka muri ayo makuru yatangaga, kuko ashobora kuba yagira umujinya akaba yafata icyemezo kitari cyiza, kirimo gushaka kugaragaza akababaro gashingiye ku makuru yatangaga, ugasanga bivuyemo gukora icyaha”.

Nk’uko SPT Ndayisenga akomeza abivuga, ngo ubwo Polisi yageraga kuri iryo cumbi, yasanze Pasiteri ari kumwe n’uwo mugore mu cyumba.

Ati “Icyagaragaye, ni uko uwo mu Pasiteri yasanganywe umugore w’uwo mugabo mu icumbi, nk’uko uwaduhaye amakuru yabivugaga, ubu bari kuri Stasiyo ya Polisi mu Kinigi, aho bashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza”.

Mu makuru kandi Kigali Today yahawe n’uwo muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo ni uko Pasiteri yigeze guturana n’umuryango w’uwo mugore utuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, aho ngo bari batuye mu gipangu kimwe.

Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yageneye abaturage, yagize ati “Imiryango turayisaba kubana mu mahoro, birinda amakimbirane akurura ingaruka hagati y’abashakanye. Uretse kugira ingaruka ku muryango no ku bana, bigira n’ingaruka ku muryango nyarwanda”.

Arongera ati “Turabagira inama yo kwirinda icyatuma imiryango izamo agatotsi, tubasaba kubana mu mahoro, mu byo batumvikana bijyanye n’imibanire yabo, bakitabaza inzego zibafasha bitanyuze mu nzira z’ibyaha”.

facebook sharing button

Leave A Reply

Your email address will not be published.