Musanze: Polisi yaburijemo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, umwe ahasiga ubuzima
Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru ubwo Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Cyabararika, Umurenge Muhoza, yatabajwe kugira ngo iteshe abari barimo gukora ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abapolisi batabaye basanze itsinda ry’abantu bagera kuri 40 bari bitwaje amapiki n’ibitiyo, bagerageza guhangana nabo, biviramo umwe muri aba bagizi ba nabi kuraswa ahasiga ubuzima.
Aho byabereye ni mu cyanya gikomye giherereye hagati y’Umurenge wa Muhoza na Gacaca yo mu Karere ka Musanze.
Amabwiriza agenga aha hantu ni uko nta muturage wemerewe kuhakorera ibikorwa ibyo aribyo byose byaba iby’ubuhinzi, ubworozi, ubucukuzi n’indi mirimo.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, mu bihe bitandukanye bagiye bagira abaturage inama yo kubahiriza amabwiriza agenga aho hantu hakomwe kandi bakumvira inzego z’umutekano.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage kubahiriza amategeko kandi bakirinda gusagarira inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri aba bagizi nabi harimo undi umwe wari wafashwe nyuma yo kugwa mu mukingo, ariko aza gupfa ubwo yari agejejwe kwa muganga.

Comments are closed.