Musanze: Umugabo w’imyaka 53 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11

Umugabo witwa Niyonzima Cyprien w’imyaka 53, utuye mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Nyonirima, Umudugudu wa Nyagisenyi, Akarere ka Musanze ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 11.
Amakuru atangwa n’ababyeyi b’uyu mwana Mahirwe Christine, (yahinduriwe izina) bavuga ko bakodesha mu gipangu cy’ukekwa, akaba ari n’aho icyaha akekwako cyakorerwe.
Bemeza ko amakuru bayamenye ari uko Niyonzima agejejwe ku Biro by’Umurenge wa Kinigi, n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.
Nyina w’umwana, Nyiramana Leocadie (izina ryahinduwe), yagize ati: “Amakuru nayamenye ndi ku Murenge, aho nari ndi mu kazi. Bambwiye ko Niyonzima yasanze Mahirwe mu rugo, akamusanga aho baryama, amufata ku munwa ngo atavuga, hanyuma akamusambanya.”
Yongeraho ati: “Umwana amaze gufatwa yatangiye gutabaza, ariko kuko hafi yacu hari urusengero barimo baririmba, ijwi rye ntiryumvikana. Nyuma yabashije gutira telefone arahamagara, ari bwo wa mugabo yahise afatwa. Ndasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo, uriya mugabo aryozwe ibyo yakoze.”
Bamwe mu baturanyi bavuze ko batunguwe n’aya makuru, bavuga ko Niyonzima atari azwiho imyitwarire mibi.
Umwe yagize ati: “Twumvise ibintu nk’ibi turababaye cyane, kuko ntabwo twari twarigeze tumwumvaho ibisa n’ubusinzi cyangwa se ibikorwa nk’ibi. Ariko niba ari byo koko, akwiye kubihanirwa by’intangarugero, dutegereje icyo iperereza rizavuga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, yemeje ko ayo makuru bayamenye, ariko ko iperereza ririmo gukorwa.
Yagize ati: “Ni byo koko, twamenye amakuru ko Niyonzima Cyprien yaba yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 11. Twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe, naho umwana yajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze no gusuzumwa niba hari ubundi burwayi yaba yandujwe.”
Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo, cyane cyane ababakodeshereza mu ngo zihuza abantu benshi, kugira ngo barindwe ihohoterwa.
Kugeza ubu, Niyonzima afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, mu gihe umwana ari gukurikiranwa n’abaganga.
Niyonzima aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu, Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 133 ivuga ku gusambanya umwana, aho umuntu wese usambanyije umwana (utarageza ku myaka 18), ahanishwa igifungo cya burundu.
By’umwihariko, iyo umwana wasambanyijwe afite imyaka iri munsi ya14, igihano kiba igifungo cya burundu idasimburwa, kandi iyo byakozwe n’umuntu ufite aho ahuriye n’uburenganzira cyangwa ububasha ku mwana (nko kuba nyiri inzu….nk’ibi bivugwa),nabyo bifatwa nk’uburemere bukomeye.
Comments are closed.