

Umugabo wo mu Karere ka Musanze yishe umwana we amunigishije umugozi, nyuma yo kumwica nawe yimanika mu mugozi arapfa.
Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Rwanza, mu Kagari ka Rwaza, haravugwa inkuru y’umugabo witwa HAGENIMANA uri mu kigero cy’imyaka 25 wiyiciye umwana we w’imyaka itatu, abaturanyi bakavuga ko yamwishe amunigishije umugozi, nyuma yo kumwica nawe agahita yiyahura akoresheje umugozi.
Bamwe mu baturanyi b’uno muryango, baravuga ko uru rugo rwari rumaze igihe mu makimbirane ndetse bagahamya ko babimenyesheje inzego z’ibanze ariko nazo ntizagira icyo zibikoraho, gusa bakavuga ko bababajwe cyane n’ubu bugwari bw’uyu mugabo, uyu witwa Tharcisse yagize ati:”Amakuru twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ino taliki ya 2 Nzeli 2025, ni urugo rwari rumaze igihe mu makimbirane, ndetse n’abayobozi bari babizi, uriya mugabo yakoze icyo nakwita ububwa, ubona iyo yiyahura wenyine atarinze kwica uwo muziranenge koko, uyu mwana wenda yari kuzavamo umuntu ukomeye”
Andi makuru ava mu baturanyi, avuga ko uyu mugabo yari aherutse kujya gucyura umugore we wari umaze iminsi yarahukanye, ariko ngo umugore yanze gutaha, avuga ko adashobora gutaha muri urwo rugo, maze umugabo ahitamo gucyura umwana we, niko kumwica amunigishije umugozi.
Uyu musaza yagize ati:”Ejo nibwo yari yagiye gucyura umugore, arabyanga, undi atahana umwana w’imyaka itatu, natwe twabimenye turungurutse mu nzu kuko hari hakinze, tubona umwana aranagana ku mugozi, dukinguye dusanga na se ku rundi ruhande bombi bari mu ruganiriro“
Aya makuru yahamijwe na Bwana NKURUNZIZA Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, wasasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse bakamenyesha inzego zibegereye ingo zirimo amakimbirane.
Hagenimana yapfanye n’umwana we, nyuma y’igihe gito yari amaze asezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we bari barabyaranye umwana umwe w’imyaka 3, ari nawe upfanye na Se.
Comments are closed.